skol
fortebet

The Ben agiye gukorana indirimbo n’itsinda rya Muzika rikunzwe muri Uganda

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yakoranye indirimbo n’itsinda rya B2C rigizwe na (Bobby Lash, Delivad Julio and Mr&nbsp,Lee).

Sponsored Ad

Ni indirimbo yatangiye kwamamazwa cyane muri Uganda by’umwahariko iri tsinda (B2C) ubwaryo ni ryo ryabishyize ahagaragara rikoresheje urubuga rwayo rwa instagram.

Iri tsinda rya B2C ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nyongera , Tokigeza ,ryatangiye kwamamaza iyi ndirimbo ryakoranye na The Ben byifashishije imbuga nkoranyambaga aho bafashe agace gato k’ iyi ndirimbo bagasakaza kuri Instagram babaza abafana babo ati “Uganda – Rwanda, kubufanye bwa B2C na The Ben. Muriteguye?”

Niba ntagihindutse iyi ndirimbo irasohoka muri iki cyumweru kubera ko ba nyiri bwite batarashyira hanze italiki izasohocyeraho mu gihe bo bateguje abafana babo bababwira ko igiye gusohoka mu gihe cya vuba

Ibi bibaye nyuma yaho The Ben aherutse gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala ndeste kikitabirwa n’abatari bacye bari biganjemo igitsinda gore. Ikindi gikomeje kuvugwa muri Uganda nuko uyu muhanzi hari indirimbo The Ben ari gukorana n’ibindi byamamare byo muri aka Karere, yaba muri Uganda, Kenya ndetse na Tanzania. Bimwe mu byamamare bivugwa biri gukorana indirimbo na The Ben, harimo Alikiba wa Tanzania, Sauti Sol bo muri Kenya n’abandi…

Abandi bahanzi ngo bashobora gukorana indirimbo na The Ben harimo umuhanzikazi Juliana Kanyomozi n’abandi bo muri Africa yepfo baratamenyeka neza.

The Ben ni umuhanzi umaze imyaka igera kuri 8 atabarizwa mu Rwanda kuko, yagiye muri USA mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bagikuzwe kubera indirimbo yagiye akora ndetse nizo yahuriyemo n’abahanzi baho barimo Sheebah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa