skol
fortebet

The Ben agiye gutaramira muri Canada

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika,Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku banyarwanda baba muri Canada.
Iki gitaramo cyiswe ‘The Ben in Liberation Celebration’ kizaba tariki ya 8 Kamena 2017, kibere ahitwa Gatineau umwe mu mijyi ya Québec ho muri Canada. Kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6 PM).
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw The Ben yavuze ko ari ubwa mbere agiye muri aka gace (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika,Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku banyarwanda baba muri Canada.

Iki gitaramo cyiswe ‘The Ben in Liberation Celebration’ kizaba tariki ya 8 Kamena 2017, kibere ahitwa Gatineau umwe mu mijyi ya Québec ho muri Canada. Kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6 PM).

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw The Ben yavuze ko ari ubwa mbere agiye muri aka gace agiye kuririmba, kandi ko yiteguye gususurutsa abazacyitabira bose, ati “Ni ubwa mbere ngiyeyo mu gitaramo. Nabyakiriye neza kandi niteguye kubashimisha.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amadorali 40 ahasanzwe na 60 mu myanya y’icyubahiro.

Hazaba harimo kandi n’umuhanzi Nicole Musoni, uyu akaba ari umuhanzi nyarwanda wamamaye kuva mu mwaka w’1971. Nicole we azwi cyane nk’uririmba cyane indirimbo ziri mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa.

Hazanagaragaramo umuhanzi Blamless we uri mu bahanzi bashya bari kwigaragaza. Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Innocent Nzayisenga, ari kwiga muri McGill University iherereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

The Ben yaherukaga muri Canada mu munsi mukuru wahuje abanyarwandakazi witwa ‘Rwanda Women Convention’ wabaye muri Nzeri 2016, ndetse no mu 2015 muri ‘Rwanda Youth Convention’ aho yahawe umwanya akaririmbamo hamwe na Blameless na Daddy Cassanova.

Ibitekerezo

  • Ngo Nicole Musoni yamamaye ryari ngo 1971 yampaye inka nicole icyo gihe yari ataravuka nyamuneka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa