skol
fortebet

The Ben amaze iminsi muri Afurika mu ibanga rikomeye

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, amaze iminsi mike agarutse ku mugabane w’Afurika mu buryo butamenywe na benshi kugeza ubu.
Uyu muhanzi uheruka gushyira hanze indirimbo ‘Binkolera’ yafatanyije na Sheebah Karungi, bivugwa ko yageze mu bihugu bitandukanye bigize Afurika kuva ku itariki ya 10 Ukuboza kugeza ubu.
Hari amakuru avuga ko The Ben yanyuze muri Afurika y’Epfo mbere y’uko akandagiza ikirenge muri Tanzaniya.Bivugwa ko ari ingendo (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, amaze iminsi mike agarutse ku mugabane w’Afurika mu buryo butamenywe na benshi kugeza ubu.

Uyu muhanzi uheruka gushyira hanze indirimbo ‘Binkolera’ yafatanyije na Sheebah Karungi, bivugwa ko yageze mu bihugu bitandukanye bigize Afurika kuva ku itariki ya 10 Ukuboza kugeza ubu.

Hari amakuru avuga ko The Ben yanyuze muri Afurika y’Epfo mbere y’uko akandagiza ikirenge muri Tanzaniya.Bivugwa ko ari ingendo yatangiye zifitanye isano n’akazi agamije kwagura ibyo akora muri Afurika yose.

Ikindi gishimangira ko The Ben unaheruka mu Rwanda yagarutse muri Afurika mu ibanga rikomeye n’uko umunyarwenya wo muri Tanzania witwa Mc Pilpili yashyize amafoto n’amashusho kuri instagram agaragaza ibyishimo atewe no kuba ari kumwe na The ben.

The Ben n’inshuti ye

Mc Pilipili yakoresheje amagambo y’urwenya, avuga ati “Bitunguranye!Umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ukomoka mu Rwanda@The Ben ayaaaaaaaa Bwa mbere twahuriye mu gitaramo cya Arthur none ubu yaramamaye @The Ben, none rero banyarwanda mwitegure.”

Hari andi makuru avuga ko The Ben yageze muri Tanzania aho yari yatumiwe mu bukwe bw’umuherwe muri iki gihugu bwabereye i Dar Es Salaam mu murwa mukuru wa Tanzania muri Hotel yitwa Golden Tulip.

Binavugwa ko The Ben ari muri Tanzaniya aho ashobora gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye muri iki gihugu barimo na Diamond.

Abandi bahanzi ngo bashobora gukorana indirimbo na The Ben harimo Juliana Kanyomozi wa Uganda n’abandi bo muri Africa yepfo.

The Ben ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite, yavuye mu gihugu muri 2010 yongera kugaruka nyuma y’imyaka irindwi, 2017 adakangira ku ivuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa