skol
fortebet

The Ben, Buravan na Knowless bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 10, Sep 2017

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin [The Ben], Butera Jean d’Arc [Knowless] ndetse na Yvan Buravan ni bamwe mu byamamamre bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu yabereye i Kigali kuri uyu wa10 Nzeri 2017.
Uyu muhango wabanjirijwe n’amasengesho n’umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana no kuyiyambaza ngo izafashe abayobozi kuyobora neza abanyarwanda.
Perezida Kagame niwe wari umushyitsi umukuru muri uyu muhango aho yashimwe abanyarwanda kuba baragize uruhare mu gutegura neza ibikorwa by’amatora ya Perezida u (...)

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin [The Ben], Butera Jean d’Arc [Knowless] ndetse na Yvan Buravan ni bamwe mu byamamamre bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu yabereye i Kigali kuri uyu wa10 Nzeri 2017.

Uyu muhango wabanjirijwe n’amasengesho n’umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana no kuyiyambaza ngo izafashe abayobozi kuyobora neza abanyarwanda.

Perezida Kagame niwe wari umushyitsi umukuru muri uyu muhango aho yashimwe abanyarwanda kuba baragize uruhare mu gutegura neza ibikorwa by’amatora ya Perezida u Rwanda.

Abitabiriye aya masengesho yabareye muri Kigali Convention Center bacurangiwe indirimbo zisubiza intege mu bugingo n’Abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda barimo Abaramyi ( abahanzi ) nka Patient Bizimana , Israel Mbonyi , Aime Uwimana , Guy Badibanga Claire Ikirezi , Deborah n’abandi.

Knowless ndetse na The Ben banyuzagamo n’abo bagahaguruka bagafatanya n’abandi kuramya Imana.

Aya masengesho yaragamije gushimira Imana ko yarinze Abanyarwanda mu gihe cy’amatora yahurije hamwe abayobozi mu nzego za leta, abanyamadini , abikorera, n’abandi batandukanye.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabaye ku itariki ya 3 na 4 Kanama 2017 , yitabirwa na Frank Habineza nk’umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Perezida Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi niwe watsinze na Mpayimana Phillippe wari umukandida wigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa