skol
fortebet

The Ben yafatiye ikiruhuko mu birwa bya Carayibe

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben amaze muri Dominican Republic, iki kiba ari igihugu giherereye muri Amerika y’amajyepfo mu birwa bya Carayibe na Pacifika.
Amafoto ari gucucikana ku mbuga nkoranyambaga akoresha aragaragaza uyu muhanzi yishimiye bikomeye kuba ku mucunga wa Pacifika.Hari amakuru avuga ko The Ben yageze kuri ibi birwaho aho atashye ubukwe bw’inshuti ye.
Santo Domingo ni umurwa mukruu w’Igihugu cya Dominican Republic akaba ari naho benshi muri bamukerarugendo (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben amaze muri Dominican Republic, iki kiba ari igihugu giherereye muri Amerika y’amajyepfo mu birwa bya Carayibe na Pacifika.

Amafoto ari gucucikana ku mbuga nkoranyambaga akoresha aragaragaza uyu muhanzi yishimiye bikomeye kuba ku mucunga wa Pacifika.Hari amakuru avuga ko The Ben yageze kuri ibi birwaho aho atashye ubukwe bw’inshuti ye.

Santo Domingo ni umurwa mukruu w’Igihugu cya Dominican Republic akaba ari naho benshi muri bamukerarugendo bakunze kuruhukira bitewe n’umucanga n’amazi byaho biteye amabengeza.

Biravugwa ko The Ben yatashye ubukwe

Kuva uyu muhanzi yava mu Rwanda ntiyigeze aruhuka kuko yahise akomeza ibitaramo n’amasomo ageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Aherutse gutangaza ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Meddy bataratangaza amazina yayo.

The Ben yavuye mu Rwanda akoranye indirimbo na Tom Close bise ‘Thank You’yamaze kurenza miliyoni imwe y’abiyerebye binyuze ku rubuga rwa Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa