skol
fortebet

The Ben yagarutse I Kigali yongera kwakiranwa urugwiro

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi w’ Umunyarwanda Mugisha Benjamin, wiyise The Ben wari uherutse mu Rwanda mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2017 kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama yongeye kugaruka mu Rwanda; inshuti, abakunzi n’ abavandimwe bakiranwa urugwiro nk’ uko byagenze ubushize.
Uyu muhanzi akigera ku kibuga cy’ indege I Kanombe yatangarije itangazamakuru ryari rihamutegerereje ko u Rwanda ari igihugu umuntu ageramo akumva aguwe neza.
Yagize ati “Nje mu Rwanda kabiri mu mwaka umwe!!!!ibi biranyereka agaciro (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’ Umunyarwanda Mugisha Benjamin, wiyise The Ben wari uherutse mu Rwanda mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2017 kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama yongeye kugaruka mu Rwanda; inshuti, abakunzi n’ abavandimwe bakiranwa urugwiro nk’ uko byagenze ubushize.

Uyu muhanzi akigera ku kibuga cy’ indege I Kanombe yatangarije itangazamakuru ryari rihamutegerereje ko u Rwanda ari igihugu umuntu ageramo akumva aguwe neza.

Yagize ati “Nje mu Rwanda kabiri mu mwaka umwe!!!!ibi biranyereka agaciro abanyarwanda bamaze guha abahanzi babo. U Rwanda ruraryoshye cyane nta wutakwifuza kuhaza”

The Ben yatumiwe n’ ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB ngo azaririmbe mu gitaramo kiswe “Kwita Izina Gala Dinner 2017”. Kizaba tariki ya 26 Kanama 2017 muri Convention Center.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa 18 Kanama umunsi w’ irahira rya Perezida Kagame The Ben azaririmba ku Sitade Amahoro mu gitaramo kiswe “Kigali Instinzi Concert” aho kwinjira ari ubuntu.

Mu cyumweru gishize nibwo ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere (RDB) cyatangaje ko The Ben azaza mu birori byo Kwita Izina by’uyu mwaka.

Mbere y’uko habaho umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse, RDB itegura ibirori biba bigamije gushyigikira gahunda zo kurinda no kurengera ibidukikije (conservation).

Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 99,600 (amadolari ya Amerika 120) ku muntu umwe, naho kwicara ku meza y’abantu 10 bikaba 830,000 Frw (amadolari ya America 1 000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa