The Ben yageze i Kigali kwifatanya n’abanyarwanda mu gusoza icyumweru cy’icyunamo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 13 April 2018 Yasuwe: 1338

The ben yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu kwifatanya n’Abanyarwanda gusoza icyumweru cy’ icyunamo kigomba kubera i Rebero.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu gihugu ndetse no hanze yacyo aho mu cyumweru gishize yatangaje ko ari mu gihugu cya abaturanyi cya Uganda mu bikorwa by’akazi gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yafashe rutema ikirere yerekeza mu Rwanda mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe icyunamo .

Akigera i Kanombe ku kibuga cy’indege yatangaje ko aje mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo .

Yagize ati “ Nje i Kigali mu gikorwa cyo kwibuka no gusoza icyunamo ,narimaze iminsi hanze gusa uyu munsi nifuje ko nasoza icyunamo ndi mu Rwanda niyo mpamvu nifuje kuba ndi hano uyu munsi “

Byari biteganyijwe ko The Ben agera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane gusa ngo nibyamukundiye kuko yarafite inama na kampanyi bityo ntibimworohere guhita aza, gusa avuga ko yishimiye kuba ahageze.

The Ben yasoze avuga ko kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Mata 2018 aribwo araza gusubira hanze mu bikorwa bijyanye n’akazi.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Obama,Messi,Eminem,Bill Gates bafatwa nk’abadasanzwe ku isi kubera gukoresha...

Abantu batandukanye bakoresha imoso batangaza ko bahura n’ibibazo...
25 May 2018 0

Abagore 8 bashinje icyamamare mu gukina filimi Morgan Freeman kubakorakora...

Icyamamare mu gukina filimi Morgan Freeman kirashinjwa n’abagore 8 barimo...
25 May 2018 Yasuwe: 448 0

Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan bashobora kurira ukwezi kwa buki mu...

Mu bihugu 8 Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan bashobora kuriramo...
25 May 2018 Yasuwe: 840 0

Reba amafoto agaragaza inyubako y’ igikomangoma Harry atuyemo n’umufasha we...

Harry n’umufasha we Meghan bafite inyubako igezweho iherereye I Kensington...
25 May 2018 Yasuwe: 1237 0

Amafoto yaciye ibintu: umunyamacenga Ronaldinho agiye kurongora inkumi 2 ku...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo abakobwa bagiye kurongorwa n’ umukinnyi...
24 May 2018 Yasuwe: 7392 0

Nyampinga Dushimimana Lydia yanyereye kuri sima yikubita hasi

Dushimimana Lydia ukomoka mu majyepfo agizwe Nyampinga w’Umuco yavuze uburyo...
24 May 2018 Yasuwe: 3270 0