skol
fortebet

The Ben yageze muri Uganda aho ataramira mbere yo kujya I Burayi

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

The Ben, Umuhanzi w’ Umunyarwanda umaze iminsi mu gihugu cyamubaye nyuma y’ aho yari amaze imyaka myinshi muri Amerika, yageze muri Uganda aho agiye gukorera ibitaramo mbere y’ uko yerekeza I Burayi aho azava asubira muri Amerika gukomeza amasomo.
Mukanya saa mbili z’ijoro aratangirira ahitwa Auto Spa muri Kampala, kuwa gatandatu azakorera igitaramo ahitwa Pyramid mu gace ka Kansanga muri Kampala ku cyumweru azakorere igitaramo muri Atmosphere Club.
Akigera i Kampala mu ijoro ryo kuwa kane (...)

Akigera i Kampala mu ijoro ryo kuwa kane yahise atumirwa na bamwe mu bakunda muzika ye biganjemo abanyarwanda ngo baramukanye bishimane nawe.

Biteganyijwe ko nyuma y’ibitaramo aha muri Uganda azahita yerekeza mu gihugu cy’Ubusuwisi aho azakorera igitaramo mbere yo gusubira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

The Ben wageze mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize yahakoze igitaramo cy’imbaturamugabo ku bunani (1/1/2017) nyuma yakoze ibindi bikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo n’ibitaramo yakoreye i Huye na Rubavu ku bufatanye na Airtel Rwanda.

The Ben ukora muzika ya RnB, ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kuva mu myaka ya 2009 kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa