skol
fortebet

The Ben yasobanuye uko yiyumva nyuma y’uko inkumi 3 zisutse amarira kubera we

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin wiyise The Ben uri mu Rwanda yatangaje ko mu myaka amaze muri muzika amaze kwibonera imbona nkubona abakobwa batatu bamaze kurira bamubonye ari ku rubyiniro aririmbira abakunzi be.
Uyu muririmbyi atangaje ibi nyuma y’uko ku wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, mu gitaramo kiswe “Intsinzi Concert” yaririmbyemo, umukobwa wari witabiriye icyo gitaramo yamubonye akagwa igihumura agakira ari uko abonanye na we.
Ibi byabaye ubwo The Ben yaririmbaga indirimbo ‘‘Habibi’ uyu mukobwa (...)

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin wiyise The Ben uri mu Rwanda yatangaje ko mu myaka amaze muri muzika amaze kwibonera imbona nkubona abakobwa batatu bamaze kurira bamubonye ari ku rubyiniro aririmbira abakunzi be.

Uyu muririmbyi atangaje ibi nyuma y’uko ku wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, mu gitaramo kiswe “Intsinzi Concert” yaririmbyemo, umukobwa wari witabiriye icyo gitaramo yamubonye akagwa igihumura agakira ari uko abonanye na we.

Ibi byabaye ubwo The Ben yaririmbaga indirimbo ‘‘Habibi’ uyu mukobwa yasazwe n’ibyishimo agwa hasi aterurwa n’abakozi ba Croix Rouge bamujyana mu cyumba cyari cyateguriwe gukorerwamo ubutabazi.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro The Ben yabwiwe iki kibazo, ajya guhurana nawe barahoberana biratinda.Abo mu muryango w’uyu mukobwa bahise bamujyana, uyu muhanzi nawe akomeza akazi.

The Ben yaganiriye n’uyu mukobwa biratinda

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 22 kanama 2017, kigamije gusobanura igitaramo azakorera muri Kigali Convention Center, yanabajijwe ibijyanye n’abakobwa bakunze kurira bamubonye.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Binkolera’ yafatanyije na Sheebah, yatangaje ko atari ubwa mbere abonye abakobwa barira kuko bamaze kuba abakobwa batatu.

Avuga ko bwa mbere umukobwa yabonye yarize mu gitaramo yakoze mu mwaka wa 2010 ubwo yari mu Rwanda. Uwa kabiri yarize ubwo yataramiraga mu Bubiligi.
Akomeza avuga ko uyu mukobwa wasutse amarira ubwo yari mu gitaramo ‘Intsinzi Concert’ byamukoze ku mutima bimutera kwibaza uwo ari we bituma ashima Imana byimazeyo.

Yagize ati “Naragiye ndamuganiriza twari dufite ahantu twari tugiye mu gitaramo twaganiriye umwanya muto nahavuye atangiye kumera neza.”
Akomeza avuga ko iyo umufana we asuka amaria kubera we bimurenga agaha Imana icyubahiro akibaza icyo ari cyo.

Ati “Biragoye gusobanura uko ibintu nka biriya umuntu abyitwaramo, iyo ngize amahirwe nkabimenya gusa mpita mpa Imana icyubahiro kurushaho nkabona ko ntacyo ndi cyo kuba umwana w’umuntu ashobora kunkunda bene ako kageni. Nshimira Imana mu mutima nkamwegera.”

Ibirori bya "Kwita Izina Gala Dinner" bizaririmbwamo na The Ben biteganyijwe kubera mu nyubako ya Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2017, kwinjira ku muntu umwe byashyizwe kuri $120, mu gihe abazasohokana ari 10 bazishyura $1000.

Igitaramo cya mbere ni icyo gukusanya inkunga izafasha mu kubungabunga Ingagi n’icyo Kwita Izina.

REBA VIDEWO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa