skol
fortebet

The Ben yavuze igihe azatangariza umukobwa bakundana ahishura nuko azaba ateye

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

The Ben yavuze ko azatoranya umukobwa agendeye ku mutima we ndetse ngo azamubwira abantu ku munsi nyir’izina w’ubukwe bwe.

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda batajya bagira icyo bavuga ku bakunzi babo aho bamwe bamubonana n’umukoba bagatangira kuvuga ko bakundana gusa nyuma akamwihakana avuga ko ari inshuti ye isanzwe ,yongeye gushimangira igihe nyacyo cyo kuzamutangaza abifuza kumumenya bakamumenya.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke dukesha iyi nkuru,yavuze ko ku munsi nyir’izina w’ubukwe bwe aribwo azamushyira hanze ndetse ahishura ko mu bintu azagenderaho harimo nko kuba atazita ku buranga bwe cyane ahubwo ngo azagendera ku mutima w’uwo mukobwa.

Ku bijyanye n’igihe cy’ubukwe bwe yasubije ko byaba ari ukubyina mbere y’umuziki.

Ati “Urukundo ruba hagati y’umuhungu n’umukobwa, ntabwo ruba hagati y’umuhungu n’umukobwa n’ababakikije. Iyo abaye umugore nibwo atumira abantu b’inshuti n’abavandimwe, iyo bitaraba biba ari ibyanyu babiri gusa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa