skol
fortebet

The Ben yavuze ku rukundo ruri kuvugwa hagati ye na Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe mu Rwanda no hirya no hino muri Afurika yashyize agira icyo atangaza ku rukundo ruri kuvugwa hagati ye n’uwahoze ari umugore wa Diamond Zari Hassan aho yavuze ko ari umufana we usanzwe nta rukundo rudasanzwe bafitanye.

Sponsored Ad

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Instagram hagaragaye amashusho y’umuhanzi The Ben ari kumwe na Zari muri USA bituma benshi bavuga ko yasimbuye Diamond ndetse ko aba bombi bari mu rukundo ibintu Mugisha Benjamin yahakanye yivuye inyuma.

The Ben utuye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko asanzwe aziranye na Zari, ari nabyo byatumye ubwo bahuraga bafata amashusho bari kumwe.

Yagize ati “Njye muri Uganda mpafite abafana benshi, umwe muri abo bafana ni Zari, kenshi yagiye anyereka ko ari umufana wanjye. Ni umuntu uzwi cyane nanjye narabyishimiye.

Twajyaga tuganira ku mbuga nkoranyambaga, dukomeza kuvugana no kuri telefoni ariko tutarahura, urumva hari inama y’abantu bo muri Uganda yaberaga hano. Agiye kuza yamenyesheje ko aje inaha, ambwira ko bishobotse twazahura.”

Ku bivugwa ko yaba ari mu rukundo rw’ibanga na Zari,The Ben yagize ati “Oya rwose ntabwo dukundana, twahuye nk’abantu bamaze kuba inshuti kandi yari yaje aho ntuye, byatumye tubonana ariko kubonana na we ntabwo bivuze ko dukundana, si byo rwose! Ni inshuti yanjye, ni umufana wanjye ariko ntabwo dukundana.

Yansabye ko duhura tukaganira nk’abantu baziranye ariko batarahura, bityo mubwira aho ntuye araza aransura turaganira, hanyuma aza gusubira muri gahunda ze.”

Zari watandukanye na Diamond mu mwaka ushize,ni umubyeyi w’abana 5 ndetse aruta cyane The Ben ariyo mpamvu benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona aya mashusho bari kumwe.



The Ben yavuze ko nubwo Zari yamusuye iwe muri USA nta rukundo rudasanzwe bafitanye

Ibitekerezo

  • Bombi ni aba Stars.Usanga ikintu aba Stars bashyira imbere ari ubusambanyi bita ngo "bari mu rukundo".Gusambana byahindutse kuba mu rukundo.Kuba Imana ibitubuza ntacyo bibabwiye na gato.
    Muli make,usanga abantu batinya Imana ari bake cyane.Abo nibo bazaba muli paradizo.Ikindi kerekana ko abantu badashaka Imana,nuko usanga hafi ya bose bibera mu gushaka ibyisi gusa.Nyamara muli Matayo 6:33,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana",niba dushaka kuzaba muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa