skol
fortebet

The Ben yerekanye inzu yubatse Kicukiro ihagaze Miliyoni 80[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

The Ben yerekanye inzu yubatse mu Kagari ka Bwerankori yamutwaye Miliyoni 80 z’amanyarwanda

Sponsored Ad

Mugisha The Ben uzwi nka The Ben ni umuhanzi nyarwanda kuri ubu uri gukorera umuziki we muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika aho yageze mu Rwanda Taliki ya 13 Mata aje kwifatanya n’abanyarwanda mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo.

Mu makuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amakuru avuga ko uyu muhanzi amaze kubaka inzu zitandukanye mu duce tw’ u Rwanda Turimo Kigali ,Kayonza ndetse na Nyamata , yavuze ko aribyo izo nzu zihari.

Yagize ati “ Nibyo izo nzu zirahari kuko imwe nayubatse Nyamata indi nyubaka Kayonza indi nayubatse Kigali mu kagari ka Bwerankori mu Akarere ka Kicukiro aho yantwaye miriyoni 80 z’amafaranga y’ u Rwanda “

Abajijwe niba amafaranga yakoresheje yubaka izi nzu ayakesha umusaruro yavanye muri muzika yasubije ko aribyo.

Ati “ yego gusa ni byinshi bivanze “

Twakwibutsa ko The Ben nava mu Rwanda azerekeza muri Kenya kunoza amasezerano yagiranye na kampanyi ya Balaire imwe muzikora inzoga zigezweho ku isi isanzwe ikorana n’abahanzi b’ ibyamamare barimo Diamond ,ndetse na Rick Ross ubura iminsi micye ngo asesekare muri Kenya mu gitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa