skol
fortebet

The Ben yihakanye umukobwa byavugwaga ko bagiye gukorana ubukwe

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

The Ben yihakanye Ruth Jennifer byavugwaga ko bagiye gukorana ubukwe.

Sponsored Ad

Taliki ya 26 Werurwe nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto agaragaza umukobwa bivugwa ko ariwe mukunzi wa The Ben ndetse bateganya gukorana ubukwe mu gihe cya vuba gusa The Ben yaje kunyomoza aya makuru avuga ko uyu mukobwa bataziranye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 14 Mata 2018 nibwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben aganira na Radio Rwanda yatangaje ko Ruth Jennifer bataziranye ahubwo yatunguwe no kubona ku mbuga nkoranyambaga baravuze ko ari mu rukundo nawe mu gihe byatumye nawe agira amatsiko yo gushaka kumenya amakuru ye akamenya ko ari umukobwa w’ umuririmbyi ndetse uririmba neza cyane.

Yagize ati “No kuri uriya mukobwa ibyo bavuze biri kure cyane y’ ukuri ,Nabwo uriya mukobwa muzi nahise na mumenya nsanga ni umukobwa uzi kuririmba neza cyane , nabwo ntigeze mvugana nuyu mukobwa kandi nabwo mpuzi kandi ndibaza neza ko nawe atanzi .“

Abajijwe niba koko afite umukunzi The Ben yemeje ko umukunzi amufite by’ ukuri ndetse yamaze kwereka Mama we amafoto ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa