skol
fortebet

Theo Bosebabireba yakubitiwe muri Uganda agirwa Intere- VIDEO

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Theo Bosebabireba umaze iminsi mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo guhagarikwa mu idini rya ADEPR ashinjwa ubuhehesi, n’ubuzererezi dore ko hari umukobwa wari umaze iminsi atangaza ko uyu mugabo wubatse yamuteye inda akamwihakana ndetse akanga no gufasha uwo yabyaye yakubitiwe mu gihugu cya Uganda ubu akaba amerewe nabi.
Uyu Mugabo akimara guhagarikwa hari amakuru yakwirakwijwe ko yaburiwe irengero kuko atabonekaga aho yakundaga kuba ari ndetse na telephone ngendanwa yakoreshaga itari (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Theo Bosebabireba umaze iminsi mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo guhagarikwa mu idini rya ADEPR ashinjwa ubuhehesi, n’ubuzererezi dore ko hari umukobwa wari umaze iminsi atangaza ko uyu mugabo wubatse yamuteye inda akamwihakana ndetse akanga no gufasha uwo yabyaye yakubitiwe mu gihugu cya Uganda ubu akaba amerewe nabi.

Uyu Mugabo akimara guhagarikwa hari amakuru yakwirakwijwe ko yaburiwe irengero kuko atabonekaga aho yakundaga kuba ari ndetse na telephone ngendanwa yakoreshaga itari iri ku murongo.

Uyu mugabo wakunzwe n’ Abanyarwanda bitewe n’indirimbo zisana imitima yakomeretse by’umwihariko nka:” Ikiza Urubwa, Bose Babireba ari nayo bamwitiriwe kuri uyu munsi Ikigerageza” ndetse n’izindi nyinshi zitanga ihumure mu mitima y’ababaye.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo umaze iminsi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yakubiswe ndetse akanakomeretswa bikomeye n’abagizi ba nabi ariko batamenyekanye. Yakubiswe ubwo yavaga mu gitaramo yari yatumiwemo mu Gihugu cya Uganda mu gace kitwaMasanafu ho mu mujyi wa Kampala.

Aya Makuru yemejwe n’umwe mu bamufasha mu gukora no kumenyekanisha ibihangano bye ariwe Mp Jesus.Yagize ati ” Theo yaraye akubiswe n’ abantu bataramenyekana ibi byabaye ku cyumweru ubwo yambwiraga ko agiye masanafu mu gitaramo ndetse nyuma akirangije yaje kumbwira ko atashye gusa nyuma naje gutegereza ko ambwira ko yageze mu rugo ndaheba mpamagaye telephone njyendanwa ye numva nicamo biranshanga nyeka ko umuriro wamushiranye gusa nyuma naje guhamagarwa nundi muntu ambwira ko Theo arembye bikomeye ahitwa Mukano Arbet mubitaro .
Imana ibane n’uyu mukozi wo yo abashe gukira.

Tubibutse ko mu minsi ishize aribwo umwe mu bagize itsinda rya Good life “Radio” yakubitiwe mu kabari asanzwe aririmbamo mu gihugu cya Uganda kugeza magingo aya uyu mugabo akaba akirwaye ndetse amerewe nabi cyane!!

KANDA HANO UREBE INKURU MU MASHUSHO

Ibitekerezo

  • Nukuri niyihangane kandi niba ibyo bamuvugaho koko aribyo agaruke mu murongo muzima kuko Imana yo iratabara.

    Imana imworohereze naho abandi gucirana Imanza sicyo gisubizo kuko namwe Imana ibarondoye mwakubika imitwe

    Ariko ubundi Imana irahungwa ? Nonese yitabiraga icyogitaramo aziko arimunsi yumuhano kuberiki ibyarigukinamwo ntabyo azi kd ntawurikumucira urubanza kuko turavuga ibiriho nabanze ajyemucyogero yoge azavamwo akeye gusa Imana imubabarire ntimukure mumubiri atabanje kwihana rwose turabiziko arinyembabazi kd ikunda umunyabyaha ikanga icyaha urunuka nimukize agaruke munzuyayo acebugufi asabe imbabazi

    nonese ko aho yahungiye amakuruye naho bayafite koko yakwigarucyiye kgl agasaba imana nabantu imbabazi kubwurubanza afitanye nabamwe

    Yari avuye mugiterane atashye ahura nabagizi banabi bamuteze baramukubita byo gupfa ariko yajyanywe mubitaro hano mu Kampala

    Imana imukize, buriya yahuye namabandi baziko yabonye amashilingi mu gitaramo

    Uriya mugabo koko yagarutse mubuntu bwimana ko ntaho yagera atari kumwe nayo

    Yagaruse rwanda agasaba imbabazi kobiteguye kumubabarira akava iriya koko.

    None Se Yagiye Ahunze?Arashinjwa Se We Iki Kandi?Nsobanurira.

    None Se Yagiye Ahunze?Arashinjwa Se We Iki Kandi?Nsobanurira.

    Ntawavuzeko yagie ahunze urabyunva. Ntago yahunze urwanda urasome iyi news neza urabibonamo byose. Mbere yokwandika jamubanza mumenye news yumuntu yose munasome amakuruye maze mubonereho kwandika ibyo mwandika.

    This may happen to every body! Gukubitwa, kwamburwa n’amabandi ni ibisanzwe si uko ariwe munyabyaha kurusha abandi kandi ntabwo Imana ihaniraho nk’abantu n’ubwo akanyafu nako gashoboka niba yarigeze kuba umwizerwa!Erega burya mu nzu y’Inyumva ntihabamo ibikoresho by’izahabu n’ifeza gusa, habamo n’ibyibumba n’ibiti(2 Timothy 2:20-21)! Nta gitangaza rero cyaba kirimo if this man could be made in clay or wood in the house of the Lord.

    nakizwe neza abone amahoro

    Nta gukizwa nabi kubaho dear!either urakijwe cyangwa ntukijijwe tout simplement naho kuvuga ngo nakizwe neza bivuze ko akizwa nibi! Ahubwo nakizwe kuko ntabwo wakeza abami 2 ngo bishoboke! Bible iravuga ngo"Ukora ibyaha ni uwa satani kuko uhereye mbere na mbere satani akora ibyaha ......(1 John 3:8-10)". Na none Bible iravuga ngo gukunda impiya ni umuzi w’ibibi byose, kandi nanone iti "Ntimugakunde ibyisi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi ,gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we!(1 John 2:15)". So being beaten mu gicuku ngo urashaka kwirundaho ibyisi bigaragaza urukundo ukunze amafranga n’umwami ukorera uwo ariwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa