skol
fortebet

Tidjara Kabendera yakoze ubukwe mu ibanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Tidjara Kabendera yakoze ubukwe n’umugabo bigeze kubana bakaza gutandukana.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 8 Ukuboza nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakijwe amafoto agaragaza Tidjara Kabendera yagiye gusezerana muri Tanzania n’umugabo we babyaranye abana babiri mbere y’uko ashaka undi mugabo na we bakananiranwa.

Mu mafoto yacicikanye hanze yagaragaje uyu mugore yisize ibirungo Abasilamukazi bakunda kwisiga iyo bagiye gukora ubukwe, ndetse hari aho asinya mu gitabo yicaye hasi ku mukeka arambije, ari kumwe n’abagabo babiri b’Abasilamu.
Ni ubukwe bwa kabiri nyuma y’uko taliki ya 30 Werurwe 2008, yari yasezeranye n’undi mugabo witwa Burakari Abubakar bakaza gutandukana bafitanye umwana w’umukobwa, na we waherekeje nyina muri Tanzania.

Tidjala Kabendera akaba asezeranye n’umugabo we wa mbere babyaranye abana babiri b’abahungu ariko bakaba batari bafitanye isezerano.

wakwibutsa ko Tidjala Kabendera ari umwe mu bagore bakunda umuziki nyarwanda ndetse bagiye bagira uruhare runini kugirango utere imbere aho kuri ubu ari umukozi ukoreye igihe kinini Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya RBA.

Ibitekerezo

  • Na Tidjara se kandi ra !!! Yewe burya haba harashakuje pe !!
    Ngo mbere yashwanye n’umugabo wamubyaje 2, aragenda ashaka undi barasezerana babyarana umwana 1, nawe barashwana , tena arongeye asubiranye na wa wundi bari barabyaranye 2 mbere, !!!!?????????
    MUNDEKE MBAZE: umubi ni nde !!!? Ni abo bagabo bombi cg ni TIDJARA ???
    Ahubwo se uyu mugabo wa 1 ntiyabonye Tidjara afite ku kantu agasenyera mugenzi we kubera kwicuza ?? Umubi ni nde ? Ese Tidjara yaje kubona ko yibeshye cg !!?

    E se aba bantu bemera gusezeranyaaaaa bite byabo, baba babanje kumenya ibyaribyo ??
    Njye ndabona harimo UMWANDA pe ! Ngaho NDAGIYE , NDAGARUTSE, NDANZE, NDEMEYE, NDABYAYE HANO HARIYA...!!!! Ahaaaa !!

    Ibi babyita Vagabondage sexuel, hano hariya !!??? Cyakoze niba aho asubiye yumva ariho hazima ,yihangane azarwubake neza pe !! Nta mpamvu yo ku vagabonda ku muntu wiha icyo ashaka cyose !!

    Ageze mu myaka yo kwicara akereka urubyaro uko bagomba gushaka ejo hazaza heza.
    Simpamya rero ko azahabereka ari muri ZANA IRINDI !!!

    Ko numva se ari amahano?Gusezerana inshuro 2 n’abagabo 2?Ndabona basezeranyijwe n’idini.Gusezerana imbere ya Sheikh w’Abaslamu,,Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni “imbere y’imana”.Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha” imbere y’ubutegetsi (Igikumwe).Urugero, Maliya na Yozefu bagiye “kwiyandikisha” imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero. Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu bo muli ISRAEL bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa