skol
fortebet

Tidjara Kabendera yavuze ku isano y’amaraso bivugwa ko afitanye n’umunyamakuru wo muri Tanzania ’Eric Kabendera’ wafunzwe na Leta[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania, Lemutuz_Super Brand yanditse avuga ku munyamakuru Eric Kabendera uri mu maboko ya Polisi ya Tanzania abazwa ku bwenegihugu bwe, yongeraho ‘bikekwa’ ko afitanye isano y’amaraso n’umunyamakuru Tidjara Kabendera.

Sponsored Ad

Yanditse ku rukuta rwa Instagram avuga ko umunyamakuru Eric Kabendera yafashwe na Polisi yo mu Mujyi wa Dar es Salama nyuma y’uko yahamagajwe n’urwego rw’iperereza kubijyanye n’ubwenegihugu bwe ariko ntiyitaba. Avuga ko Polisi yamushakishije imuta muri yombi.

Eric Kabendera umunyamakuru wo muri Tanzania wafunzwe na Leta

Akomeza avuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Eric Kabendera atari umunya-Tanzania. Ubutumwa bwe yabuherekeresheje ifoto ihuje y’umunyamakuru Tidjara Kabendera w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na Eric Kabendera uri mu maboko ya Polisi akorwaho iperereza ku bwenegihugu bwe.

Yabwiye abamukurikira kuri instagram bagera ku bihumbi 664 ko ‘bikekwa’ Eric Kabendera umunyamakuru wo muri Tanzania ari umuvandimwe w’amaraso wa Tidjara Kabendera, Umunyamakuru uzwi cyane kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda.

Yongeraho ko hari amakuru avuga ko Eric Kabendera akomoka mu Muryango wa Kabendera Shinani [Umubyeyi wa Tidjara Kabendera] wari Umunyamakuru ukomeye kuri Radio Rwanda mu 1994 wanakoreye DW, BBC na VOA.

Yanavuze ko Kabendera Shinani yanaketsweho uruhare muri Jenoside yakoreye abatutsi ndetse ngo yiroshye mu mazi mu Ntara y’Akagera nyuma yo kumva ko ashakishwa n’Urukiko mpanabyaha rwa Arusha.

Tidjara Kabendera yatangaje ko ‘Kabendera’ ari izina ryo muri Tanzania ryakitwa buri wese nk’uko umunyarwanda yakita umwana we Kayitare, Nsengiyumva…’

Yagize ati “Kabendera ni izina ry’iri-Tanzania ryakitwa buri wese nk’uko umunyarwanda yitwa Kayitare cyangwa akitwa Nsengiyumva.

Ntabwo ba ‘Kabendera’ bose ari ba-Shinani niko nanjye nabyanditsemo kandi. Shinani Kabendera ari ukwe na Eric Kabendera ari ukwe. Ni imiryango ibiri itandukanye".

Nyina wa Eric Kabendera avuga ko umwana we ari umunya-Tanzania kuko yahavukiye akanahakurira

Yavuze ko kuva umunyamakuru Eric Kabendera yatabwa muri yombi yahamagawe kuri telefoni n’abantu barenga ibihumbi icumi barimo abo mu bihugu by’amahanga, ku mpamvu nawe atazi neza.

Ati “Njye ntabwo nakumva umuntu witwa Nsengiyumva ngo mpite n’umva ko ava inda imwe na Igisupusupu. Wenda impamvu yabiteye n’uko Kabendera ari izina rizwi cyane kuva cyera…nta kindi njye narenzaho.

Ibitekerezo

  • NIBARIBYO IRWAMAGANA HARI BA RUTAYISIRE EMMANUEL 5 KD NTAHO BAHURIYE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa