skol
fortebet

Tiwa Savage utegerejwe i Kigali, yavuze impamvu nta mushoramari wifuzaga gukorana nawe

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi muri Nigeria Tiwatope Savage-Balogun [Tiwa Savage], ugiye kuza i Kigali muri Werurwe uyu mwaka, yavuze ko bamwe mu bashoramari bangaga gukorana nawe kenshi bashingira ku kuba nta mugore wakoze muzika ngo ashikame mu ngazo ye.
Tiwa Savage wegukanye ibihembo bitandukanye kuva yatangira muzika, atangaza ko bamwe mu bafite amafanga bakanafashije abahanzi banga gushora imari yabo mu bakora muzika b’Igitsinagore bavuga ko badashobora kunguka ayabo.
Uyu muririmbyi w’umwana umwana (...)

Uyu muririmbyi w’umwana umwana umwe, yanaboneye guhishura impamvu atakoreye muzika mu mujyi wa Los Angeles aho yavukiye akamera kuza muri Afurika mu gihugu cya Nigeria kuhatangirira urugendo rwa muzika.

Aganira na CNN, Tiwa Savage uzwi cyane mu ndirimbo ‘Kele Kele Love’ yavuze ko ubwo yageraga muri Nigeria bamwe mu bantu bakomeje kumuca intege bamubwira ko muzika akora ntaho izamugeza ndetse ko bizamugora kubona umushoramari umwitaho.

Yagize ati " Ubwo nageraga muri Nigeria, abantu benshi bakunze kunyumvisha ko ubwo ngiye gukora muzika ndi umugore bizangora gutera imbere...Bambwiye ko nta mushoramari uzamfasha kuko hari abagore benshi bagerageje gukora muzika ariko biranga."

Tiwa atangaza ko Afurika y’ubu itandukanye ndetse ko bamwe batangiye kumva ko buri wese yakora muzika yaba Umuhungu cyangwa umukobwa. Ati "Kugeza ubu nkora n’abantu benshi batandukanye kandi bose bishimiye intera ngezeho. Ibyo urumva byaravuye he?, narabivuze ko byose birashoboka iyo wahagurutse."

Tiwa uri mu bahanzi bakorera umuziki muri Label ya Roc Nation y’umuraperi Jay Z, avuga ko yakangukiye gukora cyane kuko yamaze kubona isoko ryiza muri Afurika kandi akomeje atazacika intege. ’Umuryango wanjye uri muri Afurika, ni iby’agaciro, binasaba kwihuta kugirango ugire icyo ugeraho...Twumve ko Afurika yacu yaduha byose, twumve ko dushoboye,

Tiwa Savage agiye kuza mu Rwanda aho azaririmba afatanyije n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Peace Jolis, Patrick Nyamitali n’umukobwa mushya witwa Melissa Fent.

Kwinjira mu gitaramo cya Tiwa Savage ni ukwishyura amafaranga 20,000 ku muntu umwe naho couple izishyura 15,000 mu gihe abantu icumi bazihuriza ku meza amwe bazishyura ibihumbi 500.

Tiwa Savage avuga ko yamaze gukanguka kuburyo asigaye akorana n’abashoramari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa