skol
fortebet

Tiwa Savage yagize icyo avuga ku mashusho yagaragaye asomana na Wizkid

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Tiwa Savage yavuze ko we na Wizkid ari inshuti zisanzwe ,mu gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bavuze ko iby’aba bahanzi byarenze imbibi z’ubushuti.

Sponsored Ad

Ibi bibaye nyuma yuko hasohotse amashusho agaragza Tiwa Savage arimo gusomana byimbitse n’umuhanzi Wizkid mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid yitwa “Fever”.

Nyuma yuko amashusho agiye hanze bamwe mu babakurikiranira hafi ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko umubano waba bombi wamaze kugera kurundi rwego gusa Tiwa Savage aganira na Soundcity Radio yabihakanye avuga ko ari inshuti bisanzwe.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Tiwa Savage na Wizkid wari wicaye ku gitanda cyiri ku mucanga w’inyanja, bagaragara begeranye, basomana n’ibindi byinshi byashingiweho na benshi bavuga ko aba bombi bari “mu rukundo rw’ibanga.”

Tiwa Savage yavuzwe cyane mu cyumweru gishize na benshi bibazaga impamvu yemeye gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid, mu gihe nawe asanzwe afite izina rikomeye mu myidagaduro.

Hari n’abandi bandikaga bavuga ko Tiwa Savage ‘akuze atagakwiye kwemera kwambara hafi ubusa mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid’.

Tiwa Savage yanditse kuri instagram asubiza abo yise ‘abanzi be’. Yavuze ko atazaterwa ikimwaro n’uko yatandukanye n’umugabo we. Avuga ko ubu ari umugore uri wenyine, umugore ukuze kandi ngo niba ibyo yakoze ari icyaha yiteguye kujya mu rukiko.

Ati “Ntabwo nza guterwa ikimwaro n’uko nashyizeho iherezo ku rukundo rwanjye n’umugabo twatandukanye. Ndi njyenyine, ndi umugore ukuze….Niba kuba kimwe muri ibyo byose mvuze hejuru ari icyaha, niteguye kujya mu rukiko. Niba atari ibyo rero, nimurye urusenda. Ndakora nkanishimisha kubw’impuhwe, impuhwe ze gusa. Ntabwo nzigera mpagarara n’umunsi n’umwe."

Tiwa wavage ni umwe mu bahanzikazi kuri ubu bari ku rwego rwo hejuru kubera ibikorwa bye aho yatandukanye n’umugabo we muri Mata, 2016 aho bari bamaranye imyaka 3 aho yashinje umugabo kumufata nk’aho yamuboneye ubuntu. Teebillz nawe yamushinjaga kumuca inyuma n’abanyamuziki barimo Don Jazzy, 2 Face Idibia, Dr. Sid n’abandi.

Ibitekerezo

  • wiz kid nago urwo ari urukundo gusa tiwa savage niba yaratandukanye nu mugabo
    tiwa savage avuga ko amufata nkaho yamuboneye ubuntu niba ataryaga amwitaho aragirago wizz kid
    amwiteho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa