skol
fortebet

TMC aracyasengera umukunzi bazarushinga mu cyifuzo yahaye Imana

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi TMC wa Dream Boys atangaza y’uko uyu mwaka mushya wa 2018 afitemo ibyifuzo bitatu kuburyo bizasingira uwa 2019 akora ubukwe nk’uko ari umuhingo amaranye igihe.
TMC wavutse yitwa Mujyanama Claude akiga amashuri yisumbuye na kaminuza ntiyakunze kuvugwa mu rukundo nka mugenzi we,Platini Nemeye.Yabwiye Inyarwanda ko 2018 ayitangiranye imihigo azasohoza 2019 akora ubukwe nk’uwo azaha yarihabeye.
Yatangaje ko yizeye neza ko Imana iri mu ruhande rwe kugirango imihigo itatu yihaye (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi TMC wa Dream Boys atangaza y’uko uyu mwaka mushya wa 2018 afitemo ibyifuzo bitatu kuburyo bizasingira uwa 2019 akora ubukwe nk’uko ari umuhingo amaranye igihe.

TMC wavutse yitwa Mujyanama Claude akiga amashuri yisumbuye na kaminuza ntiyakunze kuvugwa mu rukundo nka mugenzi we,Platini Nemeye.Yabwiye Inyarwanda ko 2018 ayitangiranye imihigo azasohoza 2019 akora ubukwe nk’uwo azaha yarihabeye.

Yatangaje ko yizeye neza ko Imana iri mu ruhande rwe kugirango imihigo itatu yihaye azayihigure neza muri 2019.Muri iyo mihigo itatu yihaye harimo ko 2019 izasiga asoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), akubaka inzu ye bwite ndetse akanarushinga.

Tmc aritegura kurushinga

Uyu muhanzi yavuze ko ari gukurikirana amasomo muri kaminuza y’u Rwanda kuburyo umwaka wa 2019 uzasoza yambaye ikanzu y’intyoza mu maso barangije muri Masters.

Yanavuze kandi ko 2019 izasiga aciye ukubiri n’ubukode.Ibi abashingira ku kuba yaratangiye kubaka inzu mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera kuburyo nta mwaka ushira atimukiye iwe, ati “Ndi umuntu usenga kandi wizera Imana, nahize umuhigo ko 2019 itazansanga ndi mu bukode rero hamwe n’Imana njye nizeye ko bizakunda.”

Yaboneyeho no guhishura ko 2019 igomba kumusiga amaze kurushinga cyane ko ari icyifuzo amaranye igihe, ati: "Sinigeze nifuza kurongorera mu bukode ariko kuko nzaba ngize aho kumutuza ndibaza ko 2019 izasiga maze kurushinga kandi bizakunda njye ndabyizeye.”

Kubijyanye n’umukunzi atakunze kwerekana, yavuze ko ari icyifuzo yahaye Imana kandi ko nawe akomeje gusenga ngo azabone uwo bahuje ukwemera. Yagize ati” Ndi kumushakisha, ndi gusenga Imana ngo impe unkwiye kandi izampitiramo…” .

Imihigo ya itatu ya TMC ije isanga uwo bafite nk’itsinda ryo kumurika Album yabo isanga igikombe cya Primus Guma Guma Super Star begukanye ku nshuro ya 7 mu mwaka wa 2017.

Ibitekerezo

  • Bizaguhire musole kwizera ufite sibyaburiwese kandi ntasengesho ripfa ubusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa