skol
fortebet

TMC (Dream Boys) yatangaje ko yifuza umukunzi unanutse hejuru ariko hasi ateye nk’igisabo

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

TMC yavuze ko yifuza umukobwa uteye nk’igisabo ndetse akaba akunda gusenga.

Sponsored Ad

Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri Dream Boys taliki ya 25 Nzeli 2018 ,nibwo yizihiza isabukuru y’amavuko aho magingo aya amaze kugira imyaka 30 y’amavuko aho yavuze byinshi amaze kunguka muri muzika ndetse akomoza no ku mukobwa yifuza ko bakundana.

TMC ahamya ko muri umuziki yawungukiyemo byinshi bitandukanye birimo kuba agiye kurangiza kaminuza ndetse no kuba umuziki waramuhaye byinshi birimo imitungo yimukanywa ndetse n’itimukanwa.

Ikindi uyu muhanzi ahamya ko yabashije kunguka muri iyi myaka 30 amaze ku Isi yatangaje ko ari uko yungutse inshuti ibintu we afata nk’ibyagaciro gakomeye kuri we. TMC ahamya ko kuva yatangira umuziki kugeza ubu hari indirimbo akunda muzo bamaze gukora aha hakaba ari indirimbo ’Isano’ iyi akaa ayikundira by’umwihariko ko ivuga amateka ye. indi ndirimbo TMC akunda ni Magorwa isa n’iyabinjije mu muziki.

Abajijwe ku kuba agize imyaka 30 ntamukunzi agira gusa yifuza kurushinga vuba cyane aboneraho no kuvuga bimwe mu bintu yagenderaho ahitamo umukunzi barushingana.
- Kuba bakundana

- Kuba akunda anubaha Imana

- Kuba afite indangagaciro z’umunyarwandakazi

- Kuba akunda abantu

- Kuba ateye neza (Aha TMC akaba yahishuriye umunyamakuru ko umukobwa uteye neza ku bwe ari unanutse hejuru ariko hasi akaba abyibushye bivuze ko ari imiterere y’igisabo nkuko benshi babyita muri iyi minsi.)

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream boys. TMC akaba yarabonye izuba taliki ya 25 Nzeli 1988 na we avukira Uvila muri Congo. Yaje kuza mu Rwanda nyuma ya 1994 atangira amashuli ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro akomereza ayisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje guhinduka E.T.O Kicukiro.

Incamake Y’amateka ya TMC

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream boys. TMC akaba yarabonye izuba taliki ya 25 Nzeli 1988 na we avukira Uvila muri Congo. Yaje kuza mu Rwanda nyuma ya 1994 atangira amashuli ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro akomereza ayisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje guhinduka E.T.O Kicukiro.

TMC yaje kujya kwiga muri GSOB (Group Scolaire Officiel de Butare) mu ishami ry’imibare n’ubugenge ari naho yarangirije amashuri yisumbuye, naho Kaminuza ayiga muri KIST. Kimwe na mugenzi we Platini baririmbana, TMC na we yabanje kuririmba muri korari ayivamo ajya kwiririmbira ku giti cye.

Mu mwaka wa 2007, TMC arangije amashuli yisumbuye ni bwo yakoze indirimbo ya mbere ayikorerwa na BZB The Brain ayikorera muri The Future Production ariko iki gihe yaririmbaga injyana ya Hip hop. Muri 2008, Platini akirangiza amashuli yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye i Butare mu mashuli yisumbuye ndetse bakaba bari banaturanye ibyo bikaba byaratumye bakora itsinda baryita "Dream Boys" kugeza n’uyu munsi ni ko ryitwa.

Ibitekerezo

  • TMC ndagukunda kuko mbona uri umusore wiyubaha,komereza aho. Gusa gushaka byo biharire Uwiteka kuko ushobora kugendera ku mabuno ukayabona koko ariko wajya kureba ugasanga mu mutwe ni 0, ahubwo bwira Imana uti *Mana nkeneye Umugore mwiza nzakunda kandi nzihanganira,ukubaha,uzi ubwenge uzamfasha kudatatira izina ryawe.Ibindi Imana izabikora kuko nubundi yumva ibyiyumviro byacu.

    Ariko ubundi Man wakwifatiye Miss Igisabo ko numva hafi ya byose yaba abyujuje !! Hahahahahahahaha.
    Miss yavuze ko nta muntu afite, kandi ko yifuza umusore wubaha Imana, avuga ko nawe ayubaha, kandi afite munda 0, abyibushye hasi mu gikari kw’irembo hirya iyo ni sawa nkuko ubishaka.
    Ese utegereje uwuhe wundi ? Courage musore !!!
    ahubwo umwana yabonetse fatiraho ubundi uzadutumire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa