skol
fortebet

TMC wo muri Dream Boys yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boys ari mu banyeshuli 9000 uyu munsi bakoze ibirori byo kwishimira impamyabumenyi muri kaminuza y’u Rwanda aho we yarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Business Administration.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 nibwo kaminuza y’u Rwanda yakoze ibirori byo gusoza kaminuza ku nshuro ya gatandatu,ku banyeshuri 9382 bo mu cyiciro cya kabiri, icya gatatu n’amasomo y’ikirenga.

Abakobwa n’abagore barangije ni 3,488 barimo mu gihe abagabo ari 5,894 barimo n’uyu Mujyanama J.Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boys.

Igitabo uyu muhanzi yanditse arangiza iki cyiciro cya Kaminuza cyari gifite umutwe ugira uti ”Uruhare rw’ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro n’imirongo ngenderwaho y’igihugu.”

Ni ubushakashatsi yakoze amezi umunani, yifashishije abahanzi, abayobozi n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika Nyarwanda.

TMC yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officel de Butare, icyiciro cya kabiri cya kaminuza akigira mu cyahoze ari KIST, ubu ni Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga aho yize ibijyanye n’ubugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa