skol
fortebet

Tmc wo muri Dream Boys yatutswe n’abafana be nyuma yo kubita abasesenguzi baciriritse

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Tmc wo muri Dream Boys yatutswe n’abafana be bamukurikiranira hafi kuri instagram nyuma yo kuvuga ko anenga imbuga nkoranyambaga zatumye ubusesenguzi bw’abantu baciriritse bujya hanze.

Sponsored Ad

Mu magambo Mujyanama Claude uzwi nka Tmc yagize ati “Social Media ndayinenga ko yatumye Analyses z’aba Analystes baciriritse zijya ahagaragara.”

Akimara kuvuga aya magambo bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bahuriye ku gitekerezo cye bamwereka ko akoze igikorwa cyo kubishongora ho ndetse bamubwira ko atariwe ugena uko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa.

Mu bindi bitekerezo byashyizwe kuri iyi [Post] bamwe babwiye Dream Boys ko bakora umuziki uri ku rwego ruciriritse ari nayo mpamvu ubusesenguzi yita ko buciriritse ariyo mpamvu abubona ndetse babazwa niba umuziki warabananiye kugirango bahe rugari impano zikizamuka zishoboye bikorere muzika.

Uwitwa Jules yagize ati “@tmcdreamboyzHhhhh impamvu ubivuga umuntu yazicyeka ariko , ntabwo aba analyste bose ariko bajya kuri #micro cg imbere ya #camera za #TV Station kugira ngo ubone ko bazi gusesengura , kimwe nuko ababona iyo myanya Atari ko aribo bazi kubikora neza bonyine, ikindi kuba waba uzwi nk’umuhanzi si uko ari wowe Uzi kuririmba neza kurusha abandi Bose basigaye, so abakora analyse kuri social media Bose siko bazikora nabi ahubwo ikibabaza benshi nuko havugirwa ukuri kwinshi kdi kukagera kuri benshi barimo nabo bireba kdi ukuri kuraryana, cyane mwe abahanzi mutange ibintu bizima kdi byanyu kuko #Social media ziratanga ukuri kose ubundi analyse zibe nyinshi kuko byari kera @djadamsrwandayaravugaga rimwe narimwe ntiyumvikane neza ariko ubu buri wese arabyibonera."

Habineza Ati “Nabashishuzi bibyabandi niho bamenyekanira kuko abaciriritse hambere Social media bitari byoroshye kuyikoreshya kubera ubushobozi buke cg ahutuye ariko ubu ni visions 20/20 ba papa etc. ahubwo yarakoze kuhabo.”

Keynes ati “You did great in Rwandan Music Industry but now you are in wrong way. I can give advice of leave the industry beacouse now you have started to desapointe your fans. You have big name and money so. You can use those resources in auther industry. But now leave the music lovely brothers [Hano mu magambo macye yababwiye bakoze ibikorwa byinshi gusa ubu bari mu nzira mbi , aboneraho no kuba inama yo kureka muzika bakareba ikindi kintu bakora ]
Select Madiba ati “umusubije neza👏 hagati aho uwo uvuga ko hari analyze ziciriritse we yipimira kuwuhe munzani? Tmc ndakunenze ibyo babyita kwishongora you have to know that ko nawe utararenga umutaru."

Ibi bibaye nyuma yuko mu Rwanda hadutse ingeso yo gushishura aho bamwe mu bahanzi bavuga ko ibi byose byatewe na Studio itunganya umuziki izwi nka Monster Records kuri ubu ihagarariwe na Zizou Alpacino kuri ubu ushinjwa ubuhemu na Decent Entertainment ifasha Buzindu Allioni yavuze ko indirimbo Tuza bakoranye na Bruce Melody ariwe wayibagurishije avuga ko ari umwihariko w’inzu yabo itunganya muzika.

Ibi bijya gusa niby’indirimbo ya Dream Boys bafatanyije na Riderman bise ‘Romeo&Juliet’ aho nyuma yuko igiye hanze byavuzwe ko iyi ndirimbo bayishishuye umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzania mu ndirimbo ye yise ‘Sinai’.

Ibi byakajije umurego kugera ubwo bigeze ku muhanzi nyiri bwite Beka Flavour abwira Dream Boys ko ibyo bakoze bidakwiye ndetse ko umuziki wo mu Rwanda utazatera imbere mu gihe abahanzi bawukora badukanye ingeso yo gushishura indirimbo z’abahanzi mu kimbo cyo kwicara ngo bahimbe indirimbo z’umwimerere wabo.

REBA IBITEKEREZO BYASHYIZWE KU GITEKEREZO CYA TMC KURI INSTAGRAM:




Ibitekerezo

  • BIGIRA ABANYABWENGE CYANE WAGIRANGO IBYO BARIRIMBA BIRENGA MU RWANDA BYIBUZE BIKAGERA NK’IBURUNDI.. ICYO NASABA ABAFANA BABO NIBAVE KURI IZI NAJYUWA KUKO NUBUNDI NTIBATEZE KUZAMERA NKA P-square CYANGWA NK’IZINDI GROUPE ZIZWI MURI AFRICA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa