skol
fortebet

Tom Close n’umugore we ntibazongera kubyara

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Dr Muyombo Thomas (Tom Close), yamaze gutangaza ko we n’umugore we Tricia batiteguye kuzabyara undi mwana nyuma y’uwo bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa gatatu akaba uwa kane ushyizeho na Ellai biyemeje kurera.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi Tom Close ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu mu gihe kingana hafi imyaka 10 amaze akora umuziki. Avuga ko abikesha indirimbo ze zitandukanye yagiye akora ziganjemo iz’urukundo yakoze ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ubu .

Tom Close yashakanye na Niyonshuti Tricia muri 2013, kuri ubu bakaba ari ababyeyi b’abana batatu aribo Ella na Ellan babyaye na Ellai biyemeje kurera nyuma y’aho umubyeyi we amutaye ari uruhinja, we afite imezi atandatu, bakaba barimo kwitegura undi mwana wa kane nk’uko Tricia amaze iminsi abitangaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ibi yabitangarije mu Kiganiro Isango na Muzika kuri radio Isango Star, ubwo Tom Close yabazwaga icyo atekereza ku myumvire y’abakirisitu bizera ko ‘abantu bakwiye kubyara bakuzura Isi nk’umusenyi wo ku nyanjya maze avuga ko atari ko abyemera.

Yagize ati” Njyewe nemera ko umuntu akwiriye kubyara, akabyara anafite mu mutwe we ko agomba kugira izindi nshingano kuko na none kutubahiriza inshingano ufite nabyo ni nk’icyaha imbere y’Imana. Niba ubyaye umwana hari ibyo umugomba kugira ngo azavemo umugabo cyangwa umugore Imana yashatse ko uwo umuntu aba we. Abana baca mu maboko yacu kugira ngo tubagire icyo Imana ishaka ko bazaba cyo, icyo gihe rero iyo udakoze inshingano zawe hari aho ubutari kubahiriza icyo Imana yaguhereye rwa rubyaro.”

Tom Close yakuze yumva ko mu nzozi ze azarera umwana udafite ababyeyi akumubera aho batari, avuga ko ibyo yabigezeho ubwo we n’umugore we bafataga icyemezo cyo gufata Ellai, ubu akaba yarahise yuzuza umubare w’abana uyu mugabo adashobora kurenza uko byagenda kose.

Ati” Njyewe ni ku bana bane, ubu mfite batatu, uwa kane nawe ndamutegereje ni abo ngabo natekereje. N’ubwo abo bane naba mbafite ntihaze umutwara [uwo arera] umwe agapfa, ntabwo nakongera ngo mbwire umugore ngo ngomba kongera kugusubiza mu miruho yo kongera gutwita ngo tugire abana bane.

Ibitekerezo

  • Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa