skol
fortebet

Tom Close n’umugore we Tricia bizihije isabukuru y’imyaka 5 bamaze bakoze ubukwe

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Tom Close n’umugore we Tricia bakase umutsima bizihiza isabukuru y’imyaka 5 bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Sponsored Ad

Ku cyumweru, umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yifurijwe isabukuru nziza n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bamaranye imyaka 5 babana nk’umugabo n’umugore ,nyuma y’iminsi micye abo bombi bongeye gutungurwa n’inshuti zabo z’akadasohoka zirimo Butera Knowless na Clement Ishimwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 babanye.

Ibirori byabaye mu ibanga rikomeye kubera ko nta nshuti zabo nyinshi zari zihari Tom Close na Tricia bashyize hanze hanze ifoto ibagaragaza bombi barimo gukata umutsima bishimira kuba bamaranye imyaka 5 bakoze ubukwe.


Mu butumwa Tom Close yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook yashimiye byimazeyo Knowless na Clement bamutunguye n’umugore we ndetse nabo baboneraho kubifuriza isabukuru nziza y’imyaka 5 babanye.

Ati"Umutsima[Cake] waje utunguranye mwakoze cyane Clement ishimwe na Butera Knowless."

Maze Clement nawe ahita yungamo ati mbifurije isabukuru y’imyaka 5 mukoze ubukwe.

Twakwibutsa ko Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo tariki 30 Ugushyingo 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa