skol
fortebet

Tom Close na Tricia bavuze imyato umwana wabo w’umuhungu wujuje umwaka umwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo tariki 21 Kamena 2018 nibwo umwana wa kabiri w’umuhanzi Tom Close na Tricia yujuje isabukuru y’umwaka umwe amaze avutse maze ababyeyi be ndetse n’inshuti za hafi z’uyu muryango zifuriza ibyiza uwo mwana w’umuhungu witwa Elan.

Sponsored Ad


Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Tom Close yavuze ko uyu muhungu amunezeza bidasanzwe ndetse anamuha umugisha wa kibyeyi aho yagize ati :“Isabukuru nziza muhungu wanjye Elan. Ntujya uhwema kunezeza mu buryo bwinshi. Ndakubona ugera kuri ejo hazaza heza mpora nkurotera unavamo umugabo w’igihangange Imana yakuremeye kuzaba. Unyura mu buryo amagambo atabasha gusobanura na gato. Ubu uri kuzimya buji imwe uyu munsi, ariko ndakwifuriza kuzazimya buji 999 mu gihe cy’ubuzima bwawe. Nguhaye umugisha muhungu wanjye Elan.”

Tricia yatatse umwana we muri aya magambo.

Ntabwo ari Tom Close gusa wakoze ibi, ahubwo na Tricia umugore we, akaba na nyina wa Elan yivuye inyuma abwira umuhungu we akamuri ku mutima mu magambo meza cyane amutaka anamugaragariza urukundo amufitiye ndetse anifuza kuzabona abuzukuru bamuturutseho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa