skol
fortebet

Tom Close yatangaje izina ry’umwana we wa gatatu

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Tom Close yatangaje izina ry’ubuheture bwe yibarutse ku wa 21 ukwakira 2019, uyu mwana akaba aje ari umwana wa gatatu wiyongera ku wa kane barera nk’ubufasha bagenera uwo mwana.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Instagram bw’umufasha w’umuhanzi Dr. Thomas Muyombo, Ange Tricia yatangaje izina ry’umwana we baheruka kwibaruka mu cyumweru gitambutse “Mbere y’uko Ugushyingo kurangira ijuru ryongeye kudusekera, nyuma ya I. Ella, I. Elan, na I. Elai ubu dufite na Irebe Elana mudufashe gushima Imana”.

Irebe Elana ahawe iri zina mu gihe uyu muryango wizihiza wizihiza isabukuru y’imyaka itandatu bashyingiranywe aho ubutumwa bw’isabukuru bwabanjirije ubumenyesha izina ry’umwana wa kane w’uyu muryango.

Umuganga akaba n’umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013 bivuze ko ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019 bizihizaga isabukuru y’imyaka itandatu bamaranye.

Ibitekerezo

  • muzakomerez aho tubifurije urugo r uhire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa