skol
fortebet

Tom Close yatangaje ubwoko bw’umukobwa bakundanye mbere ya Tricia nyuma akamutera n’indobo abitewe n’umugore we(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Muyombo Thomas ariko uzwi ku izina rya Tom Close yatangaje umukobwa bakundanye mbere yuko amenyana na Tricia ndetse avuga nuburyo yaragiye gushwana nawe kubera uwo mukobwa w’umuzungukazi avuga ko yitwa Ketty.
Ni mu kiganiro Tom Close yagiranye n’umunyamakuru Phil Peter aho yaciyemo muri make inzira y’urukundo rwe mbere yo kumenyana na Tricia ubu banabyaranye umwana wa mbere ndetse bakaba bitegura no kubyara umwana wa kabiri vuba…nubwo we atifuzaga kuvuga ku by’urukundo rwe (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda Muyombo Thomas ariko uzwi ku izina rya Tom Close yatangaje umukobwa bakundanye mbere yuko amenyana na Tricia ndetse avuga nuburyo yaragiye gushwana nawe kubera uwo mukobwa w’umuzungukazi avuga ko yitwa Ketty.

Ni mu kiganiro Tom Close yagiranye n’umunyamakuru Phil Peter aho yaciyemo muri make inzira y’urukundo rwe mbere yo kumenyana na Tricia ubu banabyaranye umwana wa mbere ndetse bakaba bitegura no kubyara umwana wa kabiri vuba…nubwo we atifuzaga kuvuga ku by’urukundo rwe bitewe nuko avugako ari ubuzima bwe bwihariye,yagize ati “Ubundi ntabwo nari kubivugaho..Oya Reka ndeke kubivugaho..”.

Tom Close n’umugore we Tricia

Aha Umunyamakuru akaba yakomeje kumuhatiriza kubivugaho…nubwo bitari byoroshye kubimwemeza,Tom Close yaje kuza kwemera kuvuga kuby’urukundo rwe rwa mbere ya Tricia,ati “Mbere yuko nkundana nawe,hari undi mukobwa twamenyanye w’umuzungukazi witwa Ketty ,Ketty rero yari umuntu bigoye kuba wabonaho ikosa,ariko nakundanye nawe Out of Curiosity ,urumva nta muntu narimfite dukundana,nkundana nawe ariko nyuma nzagusanga ntakwiye gukomeza gukundana nawe,imico yacu ntabwo ihuye n’amateka yacu ntabwo ari amwe”.

Tom Close yakomeje kandi agira ati “Noneho nabuze ikintu mperaho mubwira ngo wapi,kuko nyuma naje kumenyana na madamu,ndamukunda maze ndavuga ngo nguyu umuntu ugomba kumbera umugore wanjye,ariko noneho uriya wa mbere ntabwo nagenda mubwire ngo nabonye undi mukobwa kandi arinjye wamuterese…Mbwira Madamu nti ndagukunda ntugire ikibazo uriya mukobwa bizarangira..So nyuma arambaza ngo rero njyewe sinjya menya kunjya mubintu ntafitiye icyerekezo..gahunda zacu zimeze gute?”.

Tricia n’umwana wabo w’impfura Ella

Aha Tom Close ngo akaba yaramusubije ko wa mukobwa yamuretse,mu magambo ye ati “Ndamubwira nti Uriya mukobwa naramuretse,kuko numvaga ku mutima naramuretse,ariko kubimubwira ntakintu ndamubwira..so igihe rero kiza kugera biba ngobwa noneho ko mfata iya mbere ndabimubwira ariko mbona yuko ndimo mubabaza…biza kugeraho turatandukana ndamubabaza ariko namubabarije ukuri kuko uwanjye yari uyunguyu..so icyo gihe rero..sinifuzaga kubivuga ariko..ni ubuzima buri Personal bitari ngobwa gushyira mu itangazamakuru..Iyo aza kuba ari undi muntu utanyizera..aba yaravuze ngo abahanzi niko mwabaye reka rero nkwihorere cyane ko Atari n’umuntu wabaga muri Showbiz,atanabikunda na famille ye itabikunda yari kubishingiraho akavuga ngo uzi nibindi tubyihorere mukomezanye nuwo muntu nubundi ntacyo mupfa”.

Tom Close ateruye impfura ye Ella

Aha ngo Tricia nawe ntiyifuzaga kuba Tom Close yashwana na Ketty kandi nta nicyo bapfa kuko ngo yigeze no gushaka ko bahagarika iby’urukundo rwabo bombi abitewe nuko yumvaga atashobora kwihanganira kuba akundana na Tom Close afite nundi mukobwa bakundana..gusa aha nanone nkuko yabivuze haruguru Tom Close niwe wakatiye umukobwa w’umuzungukazi “Ketty” bakundanaga.

Ibitekerezo

  • Wahisemo neza nabandi bari bakwiye ku kwigiraho gufata icyemezo ntibajye bafatafata.

    Tom Close arabomoka kweri. Kwandi rwose ubona ko kuvuga ubuzima bwe ari ibintu bye. Ibintu bye byose biba mu itangazamakuru. Ubu se nkibi abitubwiriye iki? Kutwumvisha ko yakunzwe n’abakobwa se?? Ko azi gutera indobo? Oya kabisa. Ndibuka akora ubukwe. Ewana yarabwamamaje, ubundi atumira umuntu wese. Iriya invitation ba The Ben na Meddy bagendeyeho babona visa na Tom Close yari ariho, ariko yarabivuze arabisobanura yongeraho ko we atazagenda kuko....

    imana ikomeze kubateza imbere

    Andika Igitekerezo Hano yarakwishyuriye amashuri numuziki aragufasha ?

    wari warakwamiye i rwamagana shaaaaaa!!!hano mu mazu y,ababikira imbere y,ibitaro nyaruzungu akureba mu bwonko aguha uwi inyuma none ngo ntimwari muhuje amateka.tuba tubazi mujye mucisha make

    Muge mureka gusebanya Tom niba avugisha ukuriabizire icyo avuze gitangaje Niki? Kubasangiza ubuzima bwe! Iba tends nawe haricyo wabwigiraho nibibi? Nziko Tom ari mubahanzi bahagaze neza kundangagaciro, kbsa banatanze igihembo niwe nagisabira, ariyoroshya Tom imigisha myishi jye nkwigiraho kbsa.

    Ariko ko Tom Close avuga ngo imico n’amateka ntibihuye bikaba imwe mu mpamvuga yatandukanye na Ketty, ubundi gukunda umuntu nyabyo bisaba ko mugomba kuba muhuje ibyo byose? Akansetsa ngo "Ketty rero yari umuntu bigoye kuba wabonaho ikosa"! Yari ya ngeso y’ubushurashuzi yateye ariko ni amahirwe kuba atarata uwo babana yihebeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa