skol
fortebet

Tom Cruise agiye gufashwa gukinira Filimi inyuma y’Isi

Yanditswe: Thursday 07, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi , Tom Cruise agiye gukinira filime mu isanzure igikorwa azafashwamo na NASA, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure.

Sponsored Ad

NASA yatangaje ko iri gukorana n’umukinnyi wa filime Tom Cruise ku buryo bakorera filimi mu isanzure. Ni filimi izakorerwa mu gice kiberamo ibikorwa byo kugenzura ibyogajuru n’ubushakashatsi, International Space Station.

Kugeza ubu ntabwo biramenyekana uburyo Tom Cruise azagenda n’igihe azagira mu isanzure cyangwa se niba hari abandi bantu bazaba bari kumwe.

Iyi filime iramutse ikozwe yaba ibaye iya mbere ikiniwe mu isanzure dore ko hari filime nke zakiniwe mu byogajuru zirimo IMAX yo mu 2002 yagizwemo uruhare na Cruise hari na Apogee of Fear yakinwe mu 2012.

Igihugu cy ‘u Burusiya nicyo cyonyine gifite ubushobozi bwo kujyana no kuvana abantu mu isanzure, gusa Amerika ishaka kwisubiza uyu mwanya ibifashijwemo na SpaceX na Boeing bamaze igihe kinini bari gukora bashaka ubwo bushobozi.

Uyu Tom Cruise ni umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera filime nka “Mission Impossible” Jack Reacher; Edge of Tomorrow.

NASA Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure ntibatangaje igihe ibi bizabera gusa biri mu nyigo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa