skol
fortebet

Trey Songz yanduye Coronavirus asaba abantu kutaba nka Donald Trump

Yanditswe: Wednesday 07, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare muri America no ku Isi mu njyana ya RnB, Tremaine Aldon Neverson uzwi nka Trey Songz yatangaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19. Mu butumwa yatanze yasabye abantu kutamera nka Perezida wabo Doanlad Trump ngo bivane mu kato mu gihe babasanzemo iki cyorezo.

Sponsored Ad

Mu butumwa bw’amashusho uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram, yamenyesheje abakunzi be ko abaganga bamusanzemo icyorezo cya Coronavirus. Abizeza ko yishyize mu kato aho atazahura n’abo mu muryango we mu rwego rwo kubarinda ikicyorezo.

Trey Songz yavuze ko iki cyorezo ashobora kuba yaracyanduriye mu bikorwa bitandukanye amazemo iminsi ngo byagiye bimuhuza n’abantu benshi hariya muri America.

Mu magambo ye yagize ati “Mfite umwana muto mu rugo rero byatumaga nipimisha inshuro nyinshi, ubwo mperuka nibwo basanze naranduye. Abanyamerika Miliyoni 7.5 banduye iki cyorezo, bamwe muri bo b’abirabura babarirwa mu bihumbi cyarabahitanye, ngomba kubyitondera. Ndishyira mu kato iwanjye, nirinda kubonana n’abandi kugeza igihe nzakira.”

Mu gusoza ubu butumwa Trey Songs yanyujije kuri Instagram, yahishuye ko sogokuru we yahitanywe n’iki cyorezo mu mezi ashize.

Yasabye abakunzi be kwitwararika kandi mu gihe babasanzemo Coronavirus bakemera kwishyira mu kato, ati “Ntimukabe nka President” (Yavugaga Perezida wa Amerika Donald Trump uherutse kwivana mu bitaro atarakira nyuma yuko nawebari bamusanzemo iki cyorezo).

Uyu muhanzi atangaje ko yanduye iki cyorezo mu gihe yiteguraga gushyira hanze album ye nshya yise “Back Home” kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa