skol
fortebet

Tricia umugore wa Tom Close yasabye Imana ubuzima yifuza n’abandi bana benshi bo kurera[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Niyonshuti Ange Tricia, umugore wa Dr Muyombo Thomas ‘Tom Close’ yatangaje ko yifuza abandi bana bo kurera bakeneye ababyeyi mu magambo yifashishije yifuriza isabukuru nziza umwana w’ubuteha we witwa ‘Elan’.

Sponsored Ad

Muri uku kwezi kwa Kamena 2019, Tom Close na Tricia baherutse kujya mu Karere ka Nyagatare bavayo biyemeje kurera umwana wari umaze ibyumweru bitatu avutse watoraguwe ku muhanda muri aka karere.

Ubwo umwana wabo w’ubuheta witwa Elan yizihizaga isabukuru y’amavuko, Tricia yashimiye Imana avuga ko ntacyo itamukoreye ndetse anashimangira ko agikeneye abandi bana bo kurera yaba abava mu nda ye cg se n’abandi abaribo bose bakeneye ababyeyi.

Yagize ati: “Nyagasani Mana ndagushimiye cyane. Ngaho nyemerera umpe ubuzima, amahoro n’ubushobozi, ubundi umpe abana benshi bo kurera. Abava mu nda yanjye ndetse n’abandi bose ubona bakeneye umubyeyi. Nanjye nta cyo wanyimye kandi nyamara mama wanjye yari yiryamiye iruhande rwawe kuva kera. Amen”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa