skol
fortebet

Tricia yavuze uburyo Tom Close yamutwaye umutima

Yanditswe: Wednesday 28, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Tricia Ange Niyonshuti, umufasha wa Tom Close yongeye gushimangira urukundo akunda umugabo we , Tom Close, ku isabukuru ye y’amavuko.

Sponsored Ad

Nkuko yabitangaje abinyujije kuri story ya instagram ye yavuze amagambo agira ati: “Happy birthday to my Husband, the man who stole my heart”,bivuze ngo ’Isabukuru Nziza y’amavuko ku mugabo wanjye,Umugabo wantwaye umutima’, Ibi bikaba bishimangira urukundo rwinshi afitiye umugabo we.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge. Aba bombi bari basanganywe umukobwa w’imfura bise Ineza Ella, wavutse ku wa 16 Kanama 2014.

Hanyuma kuwa 25 Kamena 2017 ahagana isaa Sita z’amanywa,ni bwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangarije inshuti ze inkuru nziza y’uko yibarutse ubuheta.

Tom Close amaze imyaka irenga icumi aririmba, yakoze indirimbo zakunzwe mu myaka yatambutse ndetse yubatse amateka mu Rwanda atwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu 2011, ahabwa n’amahirwe yo gukorana indirimbo na Sean Kingston.

Usibye ibikorwa bijyanye na muzika uyu muhanzi wibarutse ubuheta akora, ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, mu ishami rijyanye no gutanga amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa