addresiya
startimes

Tuma Basa inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy akaba n’umwe mu bayobora Youtube yasabye anakwa umukunzi we mu mihango ya Kinyarwanda[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 July 2019 Yasuwe: 3660

Umunyarwanda uba muri Amerika akaba ari inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy, Tumaine Basaninyenzi ndetse akaba ari umwe mu bayobora YouTube yasabye anakwa umukunzi we Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia, mu mihango ya Kinyarwanda.



Uyu mugabo uzwi ku izina rya Tuma Basa uri mu bafatiye runini abahanzi bo muri Amerika ndetse akaba yaranakoranye n’ibigo bikomeye bicuruza umuziki, yakoreye uyu muhango wo gusaba no gukwa umukunzi we ukomoka muri Ethiopia kuri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali.

Witabiriwe n’abantu benshi b’inshuti z’imiryango yombi barimo umuhanzikazi Sey Shey wo muri Nigeria n’abandi bashoramari mu bya muzika.

Ni umuhango wayobowe mu misango ya Kinyarwanda, umuryango wa Tuma wari uhagarariwe n’umusaza witwa Kazungu, mu gihe uwa Abaynesh wari uhagaririwe n’uwitwa Canisius.

Abo mu muryango w’umukobwa batabasha kumva Ikinyarwanda bari bambaye utwuma mu matwi tubafasha kumva neza ibiri kuvugwa, ndetse hanifashishwaga umusemuzi mu gihe babwiraga Abaynesh.

Mu gusohora Abaynesh agiye gushyikirizwa umukunzi we Tuma Basa, yari aherekejwe na Jules Sentore waririmbaga “Sine ya Mwiza.” Ibi birori kandi byasusurukijwe na Clarisse Karasira ndetse n’Itorero Inganzo mu Ngaji.

Tuma Basa na Abaynesh bari bamaze igihe kinini bakundana. Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo yamwambitse impeta bemeranywa kuzabana akaramata.

Tuma Basa ni umwe mu bantu bafite uburaribonye mu gucuruza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu ayobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube. Mbere yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV na REVOLT ya P.Diddy.

Umugore we ni umucuruzi ukomeye afite uruganda rukora amataratara cyane cyane ay’izuba yitwa Jembere rukorera i New York muri Amerika.

Tuma Basa ni umwe mu buzukuru ba Pastor Basaninyenzi Musango ufitanye ubumwe cyane na Pasiteri Ezra Mpyisi.




Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanasha yashyize hanze ifoto y’umwana yabyaranye na Diamond yerekana uko...

Umuhanzikazi Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz yerekanye ifoto...
23 May 2020 Yasuwe: 6524 0

Eddy Kenzo wahejejwe hanze y’igihugu agiye kugarurwa n’umufana...

Umuhanzi Eddy Kenzo waheze mu gihugu cya Cote d’Ivoire kubera gahunda ya...
23 May 2020 Yasuwe: 3322 0

Zari agiye gusubirana na Diamond nyuma y’imyaka 2 badahuza

Amakuru ari kwandikwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya...
23 May 2020 Yasuwe: 11624 1

Umugabo wa Mama Diamond Platnumz yashyize abanenga uyu mugore mu cyiciro...

Umugabo wa nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz yashyize abanenga umugore mu...
22 May 2020 Yasuwe: 3254 0

Guverineri yatangariye ubwiza bwa Tanasha abantu babanza kugira ngo si...

Umuyobozi w’umugi wa Nairobi witwa Mbuvi Gideon Kioko Wam Mike Sonko yagiye...
22 May 2020 Yasuwe: 8853 1

Sintex yababajwe cyane no gutandukana n’umukunzi we nyuma y’ibihe byiza...

Sintex ukunzwe muri muzika nyarwanda yahamije ko amaze nk’ukwezi atandukanye...
22 May 2020 Yasuwe: 7322 1