skol
fortebet

Tunda na Diamond bafatiwe mu cyuho hasakazwa amafoto n’amashusho y’ibyo barimo bakora[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi hakunze kuvugwa inkuru z’umubano wihariye w’umukobwa ukiri muto Tunda Sebastian, Umutanzaniya ugaragara nk’umwana dore ko n’imyaka ye ibishimangira na Diamond Platnumz umugabo ufite umwihariko w’ubuhehesi no gukunda abagore n’abakobwa.

Sponsored Ad

Hagiye hagaragara ibimenyetso bitandukanye ko umubano wabo utagarukira mu muhanda gusa no mu gitanda waba ugeramo, n’ubwo batabura kubihakana ariko noneho nyuma y’igihe kirekire batavugwa bongeye gufatirwa mu cyuho barimo kugirana ibihe byiza, ibintu byatumye bongera kugarukwaho ndetse banibazwaho.

Tunda na Diamond bari mu bihe byo kuryoshya

Nyuma y’aho hongeye kuagaragara amashusho n’amafoto ya Diamond Platnumz n’uyu mukobwa Tunda Sebastian bahuje urugwiro ndetse Abatanzaniya bagasakuza cyane, uyu mukobwa yasobanuye ko bahuriye mu birori “Jibebe” bya Diamond byari byatumiwemo n’umunyarwandakazi Shaddyboo, kandi ngo video zagaragaye ntizikwiye kuba ikibazo cyane.

Aya makuru ya Diamond na Tunda yongeye kugarukwaho ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru hajyaga hanze amashusho yabo bombi bari babyinana indrimbo ariko ubona bahuje urugwiro, benshi bati:”Tunda yasubiye kwa Diamond”.

Ubu nibwo butumwa Tunda yashyize kuri Instagram

Mu gusubiza uyu mukobwa yavuze ko byari ibirori gusa nta kindi kibyihishe inyuma ndetse ahakana yivuye inyuma ko yaba yarasubiranye na Diamond nk’uko byavuzwe hashingiwe kuri ayo mashusho yabo, mu butumwa burebure yacishije kuri Instagram aho yagize ati:“Ndabasabye mwitonde!…Sinshaka guhuzwa n’amagambo akomeje kuvuga yaturutse ku mashusho yagaragaye ejobundi, byari ibirori kandi byararangiye, ntimuhatirize kunyinjiza mu yandi makuru atandukanye n’ayo”…. Ndetse akaba yagiye anihanangiriza abagiye bamuvuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa