skol
fortebet

Tunda wavuzweho kuzana na Diamond i Kigali mu ibanga yibasiye mu buryo budasanzwe Hamisa Mobetto[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli witwa Sebatistian Tunda wigeze guhwihwiswa mu bitangazamakuru ko akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kumvikana yibasira bikomeye Hamisa Mobetto amushinja kutihesha agaciro ngo kuko yasubiranye n’uyu muhanzi kandi yari yaramujyanye mu nkiko,ibintu afata nko kwisuzuguza.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru TUKO ngo uyu munyamideli yavuze ibi ashingiye ku mashusho aherutse kujya hanze agaragaza Diamond aryamanye na Hamisa mu buriri bumwe ndetse n’amakuru amaze iminsi avuga ko aba (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli witwa Sebatistian Tunda wigeze guhwihwiswa mu bitangazamakuru ko akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kumvikana yibasira bikomeye Hamisa Mobetto amushinja kutihesha agaciro ngo kuko yasubiranye n’uyu muhanzi kandi yari yaramujyanye mu nkiko,ibintu afata nko kwisuzuguza.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru TUKO ngo uyu munyamideli yavuze ibi ashingiye ku mashusho aherutse kujya hanze agaragaza Diamond aryamanye na Hamisa mu buriri bumwe ndetse n’amakuru amaze iminsi avuga ko aba bombi baba bagiye gukorana ubukwe.Tunda akaba yavuze ko kuba Hamisa asigaye yarasubiranye na Diamond ngo ni ukwisuzuguza bikomeye.

Mu magambo ye Tunda yagize ati:”Ndumva ndakariye cyane Mobetto.Icya mbere yemeye kwitesha agaciro ubwo yifotozaga ari kumwe na Diamond.Iyaba ari njye sinari kwemera gukora ibintu nka biriya bisuzuguritse.Siniyumvisha impamvu abagore bamwe bakunda kwisuzuguza.Mwibaze namwe ukuntu mu minsi ishize yajyanye uriya mugabo (Diamond ) mu nkiko amurega kudatanga indezo y’umwana,byose yarabyibagiwe yemera kwiyandarika muri ariya mashusho.Yaratutswe bikomeye ariko aracyari aho atekereza ko ari we ugezweho."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa