skol
fortebet

Tuyishimire Cyiza Vanessa nawe yasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukobwa wa 4 wasezerewe kuri uyu wa Gatatu mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, ni Tuyishimire Cyiza Vanessa,watunguye benshi kuko ari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri Kamba.

Sponsored Ad

Tuyishimire Cyiza Vanessa wari ufite nomero 06 muri iri rushanwa, watorewe mu ntara y’Amajyepfo,niwe ukurikiye Umurungi Sandrine wasezerewe ku munsi w’ejo.

Nyuma yo kutitwara neza mu kizamini cyo gusobanura ku mishinga yabo mu ruhame no gutorwa na benshi kuri SMS,Vanessa yasigaranye na Inyumba Charlotte nimero 33 mu itorwa ryagombaga gukorwa na bagenzi babo,birangira ariwe utsinzwe, ahita asezererwa.

Kuri iyi nshuro hasigayemo abakobwa 16 bagomba kuzakurwamo uwa nyuma ku munsi w’ejo,abasigaye 15 bakazakubanira kuri finale iteganyijwe kuwa 26 Mutarama 2019,ku Intare Conference i Rusororo.

Abakobwa batanu bayoboye mu matora yo kuri Telefone ni:
1. Mwiseneza Josiane (31,571)
2. Bayera Nisha Keza (28,930)
3. Uwicyeza Pamella (18,276)
4. Niyonsaba Josiane (17,518)
5. Mutoni Oliver (17,473)





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa