skol
fortebet

Tyga yasohowe nabi mu kirori cy’isabukuru ya Floyd Mayweather [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Tyga yasohowe nabi nyuma yo gushwanira n’undi mugabo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 42 y’umukinnyi w’iteramakofe Floyd Mayweather.

Sponsored Ad

Tyga yashwanye n’umwe mu bagabo bahuriye muri iki kirori cyaberaga mu mujyi wa Los Angeles mu ijoro ryakeye,niko guterurwa n’ushinzwe umutekano amuta hanze mu buryo bugayitse cyane.

Micheal Ray Stevenson,uzwi nka Tyga w’imyaka 29,yabanje guterana amagambo n’uyu mugabo bari bahuriye muri iki kirori,batangira gufatana mu mashati ,nibwo umusekirite yahise amufata amuterura nk’uteruye umufuka amuta hanze.

Tyga uhagaze neza mu ndirimbo Taste iri mu zikunzwe muri USA,yiriwe avugwa cyane mu binyamakuru kubera aka kaga yahuye n’ako ubwo yari yitabiriye ibirori bya Mayweather byabereye mu kabyaniro kamwe ko mu mujyi wa Los Angeles.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa