skol
fortebet

U Bufaransa: Elsa akomeje kwitoza impano azerekana muri Miss World 2017

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017,Iradukunda Elsa ari mu gihugu cy’u Bufaransa aho yagiye kwitoza impano avuga ko azerekana ubwo azaba ari mu irushanwa rya Miss World 2017 nk’uko yabibwiye TV1O.
Uyu mukobwa w’imibiri yombi avuga ko yahisemo igihugu cy’u Bufaransa nk’ahantu yumva ikirere cyaho kimeze neza kuburyo imyitozo ye itazabangamirwa, ngo iyi mpano akomeje kwitoza agomba kuyigira ubwira kugeza ayigaragaje ku munsi ny’ir’izina.
Elsa w’imyaka 19 y’amavuko uzahatana n’abakobwa barenga 100 avuga ko (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017,Iradukunda Elsa ari mu gihugu cy’u Bufaransa aho yagiye kwitoza impano avuga ko azerekana ubwo azaba ari mu irushanwa rya Miss World 2017 nk’uko yabibwiye TV1O.

Uyu mukobwa w’imibiri yombi avuga ko yahisemo igihugu cy’u Bufaransa nk’ahantu yumva ikirere cyaho kimeze neza kuburyo imyitozo ye itazabangamirwa, ngo iyi mpano akomeje kwitoza agomba kuyigira ubwira kugeza ayigaragaje ku munsi ny’ir’izina.

Elsa w’imyaka 19 y’amavuko uzahatana n’abakobwa barenga 100 avuga ko yiteguye guhagararira u Rwanda neza muri aya marushanwa.

Elsa avuga ko yiteguye kwitwara neza muri Miss World 2017
Miss Elsa azaba agiye muri iri rushanwa asimbura Miss Mutesi Jolly waryitabiriye umwaka ushize wa 2016 , akaza gutaha nta Kamba na rimwe yambitswe mu yabashije gutangwa mu ngeri zitandukanye.

Umwaka ushize Miss Jolly yahisemo kwigaragaza yambaye utwenda tumeze nk’incabure[uyu ni umwambaro wakoreshwaga kera] ndetse acigatiye agaseke.

Ni ibintu byakuruye impaka bamwe bavuga ko yari akwiye kwiyerekana aboha agaseke abandi bakavuga ko byari kurutwa akerekana impano ye yibitseho.

Nyampinga Iradukunda Elsa agiye kujya mu marushanwa ya Miss World 2017, azahatana n’abakobwa 129 mu Bushinwa, mu 2016 ikamba ryegukanwe na Stephanie Del Valle ukomoka muri Puerto Rico.

Miss World 2017, izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa mu mijyi itandukanye irimo Sanya, Haikou na Shenzhen aho izasozwa ku wa 18 Ugushyingo 2017.

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangiye urugendo rwe ku wa 24 Nzeri 2017, yabanje kujya mu Budage akomereza mu bindi bihugu bitandukanye.

Ibitekerezo

  • ninahandi niba nawe atazambara bikini nashaka abe azinga ibikapu bye kuko atazarenga umutaru

    uyu mukobwa munyihanganire ariko aseka nabi pe!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa