skol
fortebet

Ubu buhamya bwa Mwiseneza wagiye kwiyamamaza muri Miss Rwanda aturutse mu cyaro cya kure nta mafaranga yo gutega afite akagenda urugendo rwa kilometero 10 yambaye sandari bwakoze benshi ku mutima[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

MWISENEZA Josiane avuga ko yavuye mu rugo nta mafaranga ahagije y’urugendo afite ndetse kubera kugenda n’amaguru yaje gusitara acika ibisebe ariko ntiyacika intege, gusa ngo ni urugendo rwamugoye cyane.

Sponsored Ad

Irushanwa ryo gutora nyampinga w’u Rwanda 2019 ryatangiye ku wa 6 tariki 15/12/2018, hakaba haratangiye igikorwa cyo guhitamo abazahagararira intara zose zigize igihugu.

Byahereye mu karere ka Musanze aho hatoranyijwe abakobwa 5 bazahagararira Amajyaruguru, bukeye bwaho tariki ya 16 Ukuboza 2018 Rubavu niyo yari yatoranyijwe nk’ahabera umuhango wo guhitamo abazahagararira intara y’Uburengerazuba aribwo MWISENEZA Josiane yatunguye benshi nyuma yo guhinguka ahaberaga irushanwa n’amaguru abandi bari muri za V8 n’andi mamodoka ahenze.

Uyu Josiane mu kiganiro yahaye igihe yavuze ko mu by’ukuri yagiye mu irushanwa rya Miss Rwanda nta bushobozi afite ariko akirengera icyemezo n’umugambi yari yarihaye.

Josiane yagize ati:”naturutse irubengera ngomba kurara ku nyundo bwacya ngakomeza,nari mfite ibihumbi 6 gusa kandi 2500 byagombaga kunjyana bikangeza ku nyundo ahandi nkahagenda n’amaguru, nageze ku nyundo mva mu modoka niyemeza kugenda n’amaguru ari naho naje gusitara ncika igisebe kuko nari nambaye inkweto za sandari gusa ariko kubera intego nari nihaye sinacitse intege”.

Josiane yakomeje agira ati:”Nari naniwe cyane kandi nta kundi nari kubigenza ariko kubera intego nari nihaye byanze bikunze narakomeje kugeza ngeze aho irushanwa ryagombaga kubera, nakomeje kurwana urugamba ngize amahirwe ndanatsinda”.

MWISENEZA akomeza avuga ko nta yindi myenda yari yitwaje yo guhinduranya bitewe n’ubukene.

Yagize ati:”Kubibajije impamvu ikanzu itukura ariyo nakomeje kwambara mu gihe yenda abandi bahinduranyije imyambaro ni uko ari nta yindi myenda nari nitwaje kubera ubukene, nyine nge nakomeje kwambara nk’umuntu waturutse mu cyaro, ni bwa bunyacyaro bwange kuba narakomeje kwambara iriya kanzu”.

Josiane asoza avuga ko afitiye gahunda nyinshi kandi nziza azageza ku rubyiruko nirumugirira icyizere.

Igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda gishingiye ku nkingi 2 aho harebwa ubwiza, umuco n’ubwenge, ni igikorwa kandi gifite amateka anyuranye kuko uwa mbere yatowe mu 1992 igikorwa kigenda nabi ku buryo uyu atigeze amenyekana.

Ku itariki ya 17 Ukuboza 1993 nibwo hatowe uwitwa Uwera Delila ufatwa nka Nyampinga wa mbere w’u Rwanda, kugeza ubu icyi gikorwa kikaba kimaze kwitabirwa kuva 1993 aho yabaye Uwera Delila.

Mu mwaka wa 2009 yabaye Bahati Grace naho mu myaka ya 2012-2013 yabaye Kayibanda Mutesi Aurore, mu mwaka wa 2014 aba AKIWACU Colombe ,2015 Kundwa Doriane, 2016 Mutesi Jolly, 2017 Elsa IRADUKUNDA na Liliane IRADUKUNDA wabaye miss Rwanda 2018 hakaba hari gushakishwa uzaba Miss Rwanda 2019.

Mwiseneza Josiane yatoranyijwe mu bagomba guhagararira intara y’Uburengerazuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa