skol
fortebet

Miss Mutesi Aurore yongeye kuvuga ukwiye kwegukana PGGSS7

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2012, Mutesi Aurore yagaragaje ko ashyigikiye umuhanzi Christopher mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya Karindwi.
Miss Mutesi Aurore, ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare badakunda kumvikana mu itangazamakuru bavuga ku by’umuziki n’abahanzi.Uyu mukobwa yavuze byeruye ko Christopher ukunze kwiyita Topher ariwe ukwiye kwegukana iki gikombe muri uyu mwaka.
Uyu mukobwa wiga mu ishami ry’ubwubatsi muri Turukiya, yanditse ku rukuta rwe rwa (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2012, Mutesi Aurore yagaragaje ko ashyigikiye umuhanzi Christopher mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya Karindwi.

Miss Mutesi Aurore, ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare badakunda kumvikana mu itangazamakuru bavuga ku by’umuziki n’abahanzi.Uyu mukobwa yavuze byeruye ko Christopher ukunze kwiyita Topher ariwe ukwiye kwegukana iki gikombe muri uyu mwaka.

Uyu mukobwa asanzwe akurikirana amasomo muri Kaminuza muri Turukiya

Uyu mukobwa wiga mu ishami ry’ubwubatsi muri Turukiya, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram asaba abamukurikira gukomeza gutora Christopher bohereza ubutumwa bugufi kuri 4343 banje gushyiramo umubare 3.

Ngo ibi byose nu kumufasha gushyigikira Christopher akazaba uwa Mbere mu bahataniye iri rushanwa uyu mwaka wa 2017.
Yanditse agira ati “Mukomeze gutora Christopher Muneza muri PGGSS. Mucyo tumushyigikire kuko arabikwiye.”

Umwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Miss Mutesi, yavuze ko Christopher nta datwara iki gikombe guma Guma igomba guhita ahagarara.

Miss Mutesi Aurore ashyigikiye Christopher muri PGGSS

Christopher akunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga akoresha agaragaza ko yamaze kwegukana igikombe, ibintu bisa no kubika ubwoba mu bandi bahanzi 9 bahataniye izi Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa