skol
fortebet

Ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi! Shanitah abaye igisonga cya mbere

Yanditswe: Sunday 25, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyana Shanitah; Umukobwa wamamajwe mu buryo bukomeye n’umushumba w’itorero Reedemed Gospel Church, Bishop Rugagi Innocent abashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 24 Gashyantare,2018.
Habanje kuvugwa ko Bishop Rugagi yahanuye ko uyu mukobwa Shanitah azaba Nyampinga w’u Rwanda 2018 ariko mu minsi yakurikiyeho Rugagi yarabihakanye avuga ko yamusengeye gusa ibintu ahuza na Shanitah nawe wivugiye (...)

Sponsored Ad

Umunyana Shanitah; Umukobwa wamamajwe mu buryo bukomeye n’umushumba w’itorero Reedemed Gospel Church, Bishop Rugagi Innocent abashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 24 Gashyantare,2018.

Habanje kuvugwa ko Bishop Rugagi yahanuye ko uyu mukobwa Shanitah azaba Nyampinga w’u Rwanda 2018 ariko mu minsi yakurikiyeho Rugagi yarabihakanye avuga ko yamusengeye gusa ibintu ahuza na Shanitah nawe wivugiye ko yasengewe n’umushungu we atamubwiye ko azaba Miss Rwanda 2018.

Shanitah igisonga cya mbere cya Miss Iradukunda Liliane

Ubwo yari mu materaniro y’Abacunguwe mu Rwanda Bishop Innocent Rugagi yahakanye ko atigeze ahanura ko umukobwa witwa Umunyana Shanitah azambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike mu bitangazamakuru hacicikanye amakuru yavugaga ko Bishop Rugagi yeretswe umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 akaba anasengera mu itorero rye ariwe Umunyana Shanitah.

Ati : “Hari itandukaniro ryo kwaturiraho umuntu umugisha mu byo arimo gukora, ukamubwira uti Uwiteka abane nawe, no kumubwira icyo Imana ibivugaho ari ko guhanura.

Ku wa 04 Gashyantare, 2018 nibwo Bishop Rugagi yamenyesheje Abacunguwe basengera muri iri torero ko Umunyana Shanitah uhasengera ari mu marushanwa ya Nyaminga w’u Rwanda 2018, asaba Abakristu kumushyigikira kuko ari umwe muri bo.

Abegukanye ikamba:

Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane

Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane

Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie

Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia

Igisonga cya Kabiri: Irebe Natacha

Igisonga cya Mbere: Umunyana Shanitah

Nyampinga w’u Rwanda 2018: Iradukunda Liliane

Abakobwa 20 bari bahatanye:

1 . Uwase Ndahiro Liliane

2 . Umunyana Shanitah

3 . Irebe Natacha Ursule

4 . Munyana Shemsa

5 . Umuhoza Karen

6 . Umuhire Rebecca

7 . Ishimwe Noriella

8 . Iradukunda Liliane

9 . Uwase Fiona

10 . Irakoze Vanessa

11 . Umutoniwase Anastasie

12 . Dushimimana Lydia

13 . Ingabire Belinda

14 . Ingabire Divine

15 . Uwonkunda Belinda

16 . Umutoniwase Paula

17 . Uwineza Solange

18 . Mushambokazi Jordan

19 . Nzakorerimana Gloria

20 . Umutoni Charlotte

Ibitekerezo

  • Uyu nawe yararindagiye kimwe nabandi.

    ariko bavandimwe uyu Bishop simuzi ariko nkurikije ibyo yavuze kuruyumukobwa ntabwo yamuhanuriye,bigaragara ko yamuhamagaye mwizina,akaza imbere ubundi akamusengera,ahubwo mubyo yasengeraga uyumukobwa yamusabira kuba miss rwanda2018,naho ahoyavuzeko abona yambikwa ikamba rya miss,nonese uyumukobwa nubwo atabaye miss rwanda iryo kamba ryigisonga cyambere ntiyaryambaye!ibyaribyobyose ikamba yararyambaye uko ryaba rimeze kose.
    gusa ikindi ngarukaho numva nanone ibi byogutora aba miss abatorero y’Imana atajya abyivangamo kuko bible itubwirako twese turemwe mwishusho y’Imana,nukuvugako umuntu wese imbere y’Imana ndetse nokubemera Imana arimwiza kuko aremwe mwishusho yayo.birababaje kandi biragayitse,ndetse biharabika namatorero y’Imana rwose.tugendeye rwose mumyemerere yagichristo ibi ntabwo amatorero y’Imana yagakwiye kubyinjiramo ngo anabihanganiremo.ahubwo ibi bimeze nkandimarushanwa yandi yose,umuntu kugitike agira uwo ashyigikiye ko atsinda nibisanzwe,ariko aabikora kugitike rwose ntakosa ririmo ariko ntibijye kurwego rwamatorero pe.ntanubwo ababakozi b’Imana bose byaringobwa ko bavuga amagambo angana gurya,ikindi ntanubwo bagomba guhangana bene akaageni kuko aha biba arukwica cg gusubiza ubutumwa bw’Imana inyuma,nkuwariwarafashijwe ninyigisho zabo nyuma akisubira kubw’imbuto ababonyeho.ariko nanone icyo nagarukaho nuko umukozi w’Imana afite uburenganzira bwogusengera umuchristo we akamuvugaho amagambo meza noneho hagategerezwa ugushaka kw’Imana kuko niyo igena.
    Bishop Rugagi asengera uyumukobwa ntakosa namba yakoze kuko yariho amwivuriza ibyiza nkumushumba we,ahubwo ahombona amakosa nuburyo nyuma yahanganye nuriya wamuvuguruje,yarikimwihorera ntagire icyo amusubiza kuko ntawutavugwa cg ngo anengwe,kandi nuriya wamunenze yarikwicecekera noneho agategereza final,cg se akavuga ati:miss Rwanda azatungurana ariko ntajye kuvuga amazina yabo bakora umurimo umwe,aha bigaragaza guhangana.Mureke twubahe gahunda z’Imana ninzira zayo,tuvangure gahunda zisi nizimana pe!Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa