skol
fortebet

Ibitaravuzwe ku mugore warongowe n’ igikomangoma Harry

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

skol

Ubukwe bw’igikomangoma Harry na Meghan Markle bwatashywe n’abantu barenga ibihumbi ijana
Meghan Markle byatahuwe ko yatandukanye n’umugabo we wa mbere .
Aba bombi ngo bashyingiwe mu mwaka wa 2011 baza gutandukana mu mwaka wa 2013 bitewe n’uko batakundaga kubana kubera ko buri wese yabaga kure y’undi ntibabashe kuzuza inshingano z’urugo uko bikwiye zirimo no gutera akabariro.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018 nibwo habaye ubukwe bwatigishije isi yose bw’igikomangoma Harry n’umukobwa witwa Meghan Markle.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi 120, bunyuzwa ku mateleviziyo menshi yo mu mpande zose z’isi
Ikanzu uyu mugeni yambaye yatwaye akayabo karenga miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo abantu bagarutseho cyahishuwe kuri uyu mugeni kitari cyavuzwe cyane mbere ni uko atari ubwa mbere akoze ubukwe.

Biravugwa ko uyu mugore Meghan Markle yakoranye ubukwe n’umugabo w’umunyamerika w’icyamamare mu bijyanye no gutunganya filime witwa Trevor Engelson.

Aba bombi ngo bashyingiwe mu mwaka wa 2011 baza gutandukana mu mwaka wa 2013 bitewe n’uko batakundaga kubana kubera ko buri wese yabaga kure y’undi ntibabashe kuzuza inshingano z’urugo uko bikwiye zirimo no gutera akabariro.

Ariko ibi igikomangoma Harry cyarabyirengagije gihitamo kwikundanira na Meghan n’ubwo yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere.

Harry na Meghan Bamenyanye mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2016, mu kwezi kwa Nzeri umwaka washize wa 2017 nibwo batangaje ko bakundana ndetse bateganya kurushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa