skol
fortebet

Gisa Cyinganzo yahagaritse ubukwe bwe na Barindisezerano kuko ngo "atakwirahuriraho umuriro abireba"

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo aratangazo ko ubukwe bwe yateganyaga gukora na Barindisezerano Yackin tariki 01 Mutarama 2021 bwabaye buhagaze nyuma yo kumenya imyitwarire itari myiza y’uyu mukobwa.

Sponsored Ad

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2020 nibwo umuhanzi Gisa Cy’Inganzo yatunguranye ashyira hanze integuza y’ubukwe bwe n’umukunzi we, bwagombaga ku bunani bwa 2021.

Byatunguye benshi kuko bwari ubwa mbere Gisa Cy’Inganzo ashyize hanze ibijyanye n’urukundo rwe nyuma y’umwaka umwe yari amaze afunguwe.

Harabura iminsi mike ngo itari y’ubukwe bwa Gisa na Barindisezerano igere ariko impapuro z’ubutumire ntizirasohoka yewe uyu muhanzi ntaherutse kugira icyo abivugaho.

Gisa Cy’Inganzo yavuze ko ubukwe bwe bwahagaze nyuma yo kubona imyitwarire itari myiza ku mukunzi we.

Ati “Hajemo ikibazo cy’imyitwarire idahwitse n’ababyeyi barabimenya rero biba ngombwa ko tubyigiza inyuma kugira ngo turebe impinduka. Ubu se wakwirahuriraho umuriro uwureba?”

Nubwo Gisa aterura ngo avuge ikosa yakorewe n’uwo biteguraga kubana, ubu ngo ntibanakivugana ndetse ntazi n’aho aherereye kuko na telefone ye yayikuyeho.

Ati “Habayeho gutuza hashize n’igihe tutari kumwe sinzi aho yahise yerekeza nyine nahise nita ku mikorere n’iterambere byanjye… sinzi aho ari ntituri kuvugana na nomero ye nabonye asa nk’aho yayikuyeho.”

Gisa avuga ko Barindisezerano aramutse yemeye guhinduka urukundo rwabo rwakomeza, gusa ngo byanze buri wese yakomeza agaca inzira ye.

Gisa Cy’Inganzo ni umwe mu bahanzi 19 bahatanye mu irushanwa rya The Next Pop Star. Mu gice cyaraye cyerekanywe kuri televiziyo uyu musore yitwaye neza cyane ndetse Tidjala Kabendera uri mu bagize akanama nkempurampaka byamurenze ararira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa