skol
fortebet

Uburanga bw’umukobwa Drake yishumbushije mu Bwongereza bwatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

Umuraperi Drake umaze iminsi asiragira mu rukundo nyuma yo gutandukana na Jennifer Lopez,yamaze kwishumbusha Umwongereza witwa Lateysha Grace yahuye nawe ubwo yari mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Uyu muraperi w’imyaka 31,amaze iminsi mu Bwongereza azenguruka mu ma resitora atandukanye gusa ku bw’amahirwe yahuye n’umukobwa w’imyaka 25 witwa Lateysha Grace nawe usanzwe ari umuhanzi.

Drake wakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Rihanna,Nicki Minaj na Jennifer Lopez avugwaho imyitwarire mibi ituma atamarana kabiri n’abakobwa akundanye nabo.

Amakuru ari kuvugwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza ni uko uyu Drake yagaragaye muri Resitora imwe yo muri iki gihugu ari kumwe n’uyu mukobwa bari guhoberana buri kanya ndetse bari gusomana.

Uretse gusohokana,aba bombi bagaragaye bari muri studio zo mu Bwongereza ndetse biravugwa ko bashobora gushyira indirimbo hanze bari kumwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa