skol
fortebet

Uburanga bwa Nakakande Oliver waraye atorewe kuba Miss Uganda 2019-2020

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Oliver Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko,niwe waraye yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2019-2020 mu birori bikomeye byabereye muri Sheraton Hotel mu Mujyi wa Kampala,byitabirwa na Miss World 2018, Vanessa Ponce De Leon.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019,nibwo Nakakande yambitswe iri Kamba nyuma yo kwigaranzura abandi bakobwa bari bahatanye mu bibazo n’ibisubizo babajijwe n’akanama nkemurampaka karimo na Zari Hassan.

Umukobwa witwa Elizabeth Bagaya niwe wabaye igisonga cya mbere mu gihe Mariam Nyamate yagizwe igisonga cya kabiri.Abakobwa 22 nibo bahataniraga iri Kamba baje gutorwamo 10 bageze kuri Final hanyuma Nakakande arabanikira.

Nyampinga Nakakande yashyikirijwe ikamba na Quiin Abenakyo na Vanessa Ponce De Leon hanyuma ahabwa n’imodoka ya Toyota Wish.

Oliver Nakakande uvuka muri Bombo ari gushakisha impamyabumenyi ya kaminuza muri ‘Business Management”.

Abenakyo wari usanzwe ari Miss Uganda yashyikirije ikamba Nakakande hanyuma amwifuriza ishya n’ihirwe no kugera ku nzozi ze.






Ibitekerezo

  • Muli aka karere ka Africa,usanga Rwanda na Burundi aribyo bifite abakobwa beza kurusha abandi.Ndetse tubarusha ibindi bihugu byinshi cyane (West Africa and Southern Africa).Ahandi bali beza ni muli Ethiopia n’Abarabu.Imana niyo itanga ubwiza.Niyo mpamvu tugomba gukoresha ubwiza n’ubuto (youth) mu gushaka imana yaturemye nkuko bible ivuga.Aho kubikoresha mu kwiyandarika no mu busambanyi.Tukibuka ko ababikora,kimwe n’abakora ibindi byose imana itubuza.bazabura ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa