skol
fortebet

Uburanga bwa Shaddy Boo bwavugishije Amag The Black amutera Imitoma idasanzwe

Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Amag The Black yumvikanye mu ndirimbo avuga uburyo Shaddy Boo ari umuti .

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu gihugu cy’u Rwanda Amag The Balck mu njyana ya Hip Hop aho usanga bamwe bakunda ibihangano bye kubera uburyo atagira icyo aca ku ruhand ku byo abona n’amaso ye maze n’abanyarwanda bakamukundira icyo kubera ubuvugizi akorera rubanda.

Uyu Umuraperi Ama G The Black uherutse gukora ubukwe na Uwase Liliane ,kubera kuvuga ukuri yabonye Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ,ashira amajwi ye bigaragare ko ari indirimbo ari gutunganya izasohoka vuba aho yavugaga uburyo uyu mukobwa ari umuti .
Agira ati “Shaddy Boo ni umuti , Shaddyboo ni umuti, komeza ukore umuti …..”,

Uyu muraperi ntiyigeze ashaka gutangaza niba iyi ndirimbo azayikora ikajya hanze cyangwa akayireka gusa yemeye ko ari umufana wa Shaddyboo bityo ashatse yayikora akayiha abafana be naba Shaddy Boo.

Amag ati “Urumva njye ndamufana kuba rero mufana nkamuririmba ntakibazo, mbishatse nayikora neza nkayishyira hanze ariko kugeza ubu ntabwo ndabikora, Abafana banjye cyangwa naba ShaddyBoo bo nibategereze nibayibona hanze ni uko nzaba nayikoze nibatanayibona nyine ubwo bazihangane nzaba nayiretse.”

Uyu muraperi ukunze kurangwaho udushya twinshi mu muririmbire ye yavuze ko iyi ndirimbo bishobotse yayishyira hanze ariko yemeza ko ari ibintu atigeze yandika ahubwo ari ibintu byamujemo ako kanya ari muri studio ahita aririmba uwo mukobwa mwiza Shaddy Boo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa