skol
fortebet

Uburyo amabere ya Tanasha ameze yatumye yibasirwa bikomeye ariko we yemeza ko aribyo bituma Diamond amusarira[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu bihugu bitandukanye bigize Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane muri Tanzaniya na Kenya, usanga nta zindi nkuru ziri kugarukwaho usibye izerekeye ubukwe bwa Diamond n’umukunzi we Tanasha , icyaje gutangaza benshi ngo Diamond akundira uyu mukobwa imiterere y’amabere ye yaguye.

Sponsored Ad

Tanasha yatangaje ko impamvu Diamond amukunda cyane ari uko ngo iyo abonye amabereye uburyo ashinze , bikurura Diamind akamera nk’umusazi mu rukundo .

Uyu mukunzi w’icyamamare muri muzika ya Tanzania Diamond , yanasubije benshi bamusebya mu kuba afite amabere yamaze kugwa, banamugereranya na Zari Hassan w’abana 5. Ahanini Amabere ya Tanasha yagaragaye ku karubanda mu birori byari byabereye kuri hoteli ya Hyatt Regency mu Mujyi wa Dar Es- Salaam ubwo yari kumwe na Diamond Platnumz.

Bifashishije instagram, bamwe mu bakurikirana (following) uyu mukobwa bavuze ko mu by’ukuri atari yambaye bikwiriye kuko ngo yerekanaga amabere ye yamaze kugwa.

Ifoto yatumye Tanasha yibasirwa n’abamukurikira

Umwe muri aba witwa Igba ka Igba yagize ati “ Kuki amabere yamaze kugwa? Reba Zari wacu mwiza nyuma y’abana batanu amabereye ameze neza aracyahagaze.”

Tanasha Donna yasubije uyu mukobwa ko n’ubwo babona ko amabere ye yamaze kugwa, atuma Diamond asara mu rukundo

Tanasha ati “ Mu by’ukuri ubu? Na we tekereza. Izi mpanga [amabere] zituma asara. Iyo uza kubimenya ahubwo .”

Twavugako Diamond na Tanasha hategerejwe ubukwe bwabo ngo buzatuma Leta ya Tanzaniya itanga ikiruhuko mu gihugu hose nk’uko Diamond yabisabye Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa