skol
fortebet

Ubutumwa Miss Kundwa Doriane yageneye umubyeyi we ku isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane yifurije isabukuru Nziza Nyina umubyara avuga ko ari umugisha ukomeye kuba afite umubyeyi mwiza wamwitayeho kuva akira umwana kugeza n’ubu akuze.
Uyu mukobwa yavuze ko azahora ashima izina ry’umwami wa Yesu kubera umugisha yagize wo kubyarwa n’umubyeyi mwiza uruta abandi bose batuye uyu mugabane uriho umwuka duhumeka, Isi. Miss Kundwa Doriane wagiye kwiga muri Laval University, kaminuza iri mu mujyi wa Québec mu gihugu cya Canada, yanditse ku mbuga (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane yifurije isabukuru Nziza Nyina umubyara avuga ko ari umugisha ukomeye kuba afite umubyeyi mwiza wamwitayeho kuva akira umwana kugeza n’ubu akuze.

Uyu mukobwa yavuze ko azahora ashima izina ry’umwami wa Yesu kubera umugisha yagize wo kubyarwa n’umubyeyi mwiza uruta abandi bose batuye uyu mugabane uriho umwuka duhumeka, Isi.

Miss Kundwa Doriane wagiye kwiga muri Laval University, kaminuza iri mu mujyi wa Québec mu gihugu cya Canada, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha asaba abamukurikirana kumufasha kwifuriza Mama we isabukuru nziza.

Aho yagize ati :”Mumfashe kwifuriza isabukuru nziza Mama wanjye uruta abandi bose kuri uyu mugabane dutuye…Amagambo nti macye ngo nsobanure uko niyumva kuko nishimira kugira umubyeyi nkuyu…Nzahora nshima izina ry’Imana kubwawe Mama wanjye…Nongeye ku kwifuriza isabukuru nziza mubyeyi mwiza..Ndagukunda

Doriane wagiye kwiga amasomo ajyanye n’ubuyobozi (Administration) ayo masomo akaba azarangira nyuma y’imyaka ine, avuga ko Nyina ari umwamikazi w’Ubuzima we yishimira.

Miss Kundwa Doriane w’imyaka 21 y’amavuko yize amashuri abanza muri ESCAF Primary School Rwampala,ayisumbuye ayahera muri Notre Dame des Citeaux,akomereza muri Lyecee de Kigali, arangiriza muri Glory Secondary School mu ishami rya MCB(Imibare ubutabire n’ibinyabuzima). Kuwa 21/02/2015 ni bwo yambitswe ikamba rya Nyampinga w’igihugu.

Kundwa Doriane yavuze ko Nyina yamubaye hafi kugeza ubu

Miss Akiwacu Colombe wabanjirije Doriane asigaye yiga mu Bufaransa, mu gihe Miss Bahati Grace na Kayibanda Aurore nabo bamaze igihe bibera ibwotamasimbi.

Mu minsi itambutse hasohotse inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye yavugaga ko uyu mukobwa yabeshye abanyarwanda ko yagiye kwiga muri Canada nyamara ngo yibera mu muryango w’iwabo. Byanavuzwe ko Kundwa yipfumuje izuru ibintu byanateje impamagarara.

Ibitekerezo

  • ur’umwana wicyitegererezo wubaha ubyeyi.abindi icyubahiro bagiha abakunzi babo ndetse n’amahera!komeza inzira watangiye wicik’intege!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa