Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwahumurije abatewe impungenge na ba nyampinga bari gusezererwa nijoro

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 4318

Umuyobozi wa wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné, yavuze ko abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019 aribo bisabiye ko utsinzwe yajya ahita ataha ndetse bateguye uburyo bwo kujya babafasha kugera imuhira.

Ishimwe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bateguye uburyo bwo gufasha umukobwa usezerewe gutaha neza ndetse no kumugeza mu rugo atishakiye uburyo bwo kumucyura.

Yagize ati “Abakobwa barabyisabiye ko usezerewe yajya ahita ataha, iyo ari mu mwiherero aba ari gutozwa. Tuba twamuteguriye ibintu byose birimo imodoka imutwara ikamugeza iwabo n’abakobwa babiri bari mu ikipe y’abategura Miss Rwanda baba bagomba kumuherekeza bakamugeza iwabo, bakabona kugaruka”.

Ku bibajije impamvu uyu mukobwa atacumbikirwa ngo atahe mu gitondo, Ishimwe avuga ko atari ngomba cyane ko aba atakiri mu bagomba gukurikirana inyigisho zikurikiraho.

Yagize ati “Urumva abandi bakobwa bahita batangira gahunda zisanzwe z’umwiherero rero kumufata ukajya kumwicaza ahantu wenyine ntabwo byaba ari byiza, kandi noneho n’abakobwa baba bashaka kujya iwabo, baba babyifuza.”
Ishimwe yavuze ko aba bakobwa baba baratojwe bityo kwakira ibivuye mu irushanwa bitabagora.

Higiro Joally niwe wabaye umukobwa wa mbere wasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda kuri iki cyumweru Taliki ya 20 Mutarama 2019 ahagana saa yine z’ijoro,nyuma yo kubura amahirwe yo kumufasha gukomeza irushanwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma ya Isimbi hadutse undi munyarwandakazi w’umuhanzi ukomeje gushyira...

Nyuma y’aho mu minsi yashize haje umukobwa witwa ISIMBI Noelline wari...
19 April 2019 Yasuwe: 4941 0

Miss Mwiseneza yerekanye umugabo ugiye kumubera umujyanama akamufasha muri...

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019...
19 April 2019 Yasuwe: 2136 0

Reba ubutumwa bw’ibyamamare bitandukanye birimo Anita Pendo,Tidjara...

Kimenyi Yves ni umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda muri iki gihe, Kimenyi...
18 April 2019 Yasuwe: 6339 2

Umuhanzikazi wo muri Uganda yatunguye imbaga y’abantu mu gitaramo kubera...

Umuhanzikazi Lydia Jazmine yatunguye imbaga y’abantu mu gitaramo kubera...
18 April 2019 Yasuwe: 4416 2

Umuhanzi nyarwanda Gisa Cyinganzo yaciye ishene nyuma y’imyaka 2 ari i...

Nyuma y’imyaka ibiri Gisa cy’inganzo afungiye muri gereza ya Mageragere, uyu...
18 April 2019 Yasuwe: 3291 0

Zari agiye kurongorwa bwa kabiri n’umusore mushya nyuma ya Diamond[AMAFOTO]

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari Hassan wiyita The Boss Lady, nyuma...
17 April 2019 Yasuwe: 5089 2