skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwemeye ikosa ry’abakobwa bakamiye mu kadobo ka ‘Omo’-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwasabye imbabazi ku makosa yakozwe n’abakobwa bakamye inka bifashishije utudobo tuvamo ‘Omo’, ibintu byakuruye impaka muri rubanda hibazwa umuco bari gutozwa nk’abana b’igihugu.
Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ku cyumweru bajyanwe ahari inka zororwa na Hotel Golden Tulip bahabwa utudobo tuvamo isabune ya ‘Omo’ baba aritwo bakamiramo.
Ku wa 09 Gashyantare nibwo aba bakobwa basezeye ku babyeyi babo berekeza i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwasabye imbabazi ku makosa yakozwe n’abakobwa bakamye inka bifashishije utudobo tuvamo ‘Omo’, ibintu byakuruye impaka muri rubanda hibazwa umuco bari gutozwa nk’abana b’igihugu.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ku cyumweru bajyanwe ahari inka zororwa na Hotel Golden Tulip bahabwa utudobo tuvamo isabune ya ‘Omo’ baba aritwo bakamiramo.

Ku wa 09 Gashyantare nibwo aba bakobwa basezeye ku babyeyi babo berekeza i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho bazava ku wa 24 Gashyantare ari nabwo hazamenyekana Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda mu mwaka wa 2018.

Abategura Miss Rwanda basabye imbabazi

Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bafotowe bari mu gikorwa cyo gukama bifashishije indobo ivamo isabune ya Omo bizamura uburakari n’umujinya kuri benshi.

Hibajijwe niba koko aba bakobwa bigishwa umuco binyuze kwigishwa gukama inka bateze akadobo ka ‘Omo’. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) niyo itanga isoko ryo gutegura Miss Rwanda, imyaka ine irashize Rwanda Inspiration Back Up ariyo itegura iri rushanwa.

Kuri ubu rero; Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up ari nayo ifite mu nshingano gutegura iki gikorwa cya Miss Rwanda bwemeye ikosa ryakozwe banasaba imbabazi buri wese byarakaje.
AMAFOTO:

Ibitekerezo

  • Nta ba nyampinga barimo rwose nta kamba bakwiye.Bangije umuco,ubwo uko bangana habuze numwe wasaba inkongoro cg bya bicuba bakamiramo koko? Nibarisubike iryo torwa ryabo babanze bigishwe neza banatozwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa