skol
fortebet

Ubuzima busharira kuri Meddy nyuma y’uko Ise na Nyina batandukanye

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Meddy avuga ko Imana ari igitangaza mu buzima bwa buri wese; ngo yibaza uburyo afite inganzo ikomeye mu ndirimbo z’urukundo nyamara atarigeze agira amahirwe yo kurubona ku babyeyi bombi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA, yumvikanye mu ijwi rituje ryacishijwe bugufi n’agahinda yakuranye kuva akira umwana kugeza akuze.Ngo yabayeho mu buzima bugoye bwuzuye kwishakishakira no gukora icyatuma umuryango avukamo uzamuka byose bitewe n’uko Ise yashwanye na Nyina.
Yagize ati “ (...)

Yagize ati “ …..Ibyo nicuza mu by’ukuri si ibyo nakoze, si navuga ko ari ukwicuza ahubwo navuga ko n’ibintu mbona nako nabuze mu buzima kubera icyo kintu cyo kutagira ababyeyi bombi hamwe cyo kutababonera icya rimwe.”

Yakomeje avuga ko bitangaje kubona aririmba indirimbo z’urukundo nkaho nawe yaruhawe, ati “Biranatangaje kubona ndirimba indirimbo z’urukundo nkaho wenda nabibonye ku babyeyi banjye ariko navuga ko hari benshi wenda nk’umusore nagiye niga mu buzima bukomeye nari kubyiga mu buzima bworoheje iyo ngira ababyeyi bombi.”

Meddy avuga ko yabaye mu buzima bwuzuye kwishakishiriza.

Uyu muhanzi avuga ko atahamya neza ko hari icyabuze Ise adahari kuko na Nyina yakoze ibishoboka kugirango yite ku bana yari asigiwe. Ati “Eeeh oya kuko sinavuga ko nabayeho ubuzima bubi kuko Mama yagerageje gukora ibishoboka byose kugirango tunyurwe n’ibyo turimo ariko aho biva bikagera hari icyuho, ubibona kenshi iyo ukuze nko mu mikorere mu myumvire no mu mikurire.”

Meddy avuga ko gukura atabona Ise umubyara byatumye abaho mu buzima bugoye cyane ndetse ngo n’icyuho cye mu rugo yacyibonye amaze gukura aho byasabyaga kwihigira buri kimwe cyose.

Meddy aherutse gukorera igitaramo mu busitani bwa Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, yaririmbiye abafana 7,700 ndetse kwinjira itike yagurishwaga amafaranga 15000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa